U Rwanda na Amerika byiyemeje kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente tariki ya 9 Gashyantare 2024 yakiriye Eric W. Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ahanini ku butwererane mu nzego zitandukanye.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, ibihugu byombi bikaba byaragize ibirori byo kwishimira uko bibanye, ibirori byabaye ku itariki 28 Nyakanga 2023, bibera mu nyubako ya Capitol ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera z’umwaka wa 2022. Ayo masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere, no guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki kinyejana cya 21.

Ayo masezerano azwi nka Artemis, agamije kugena uburyo ibihugu byo ku Isi bikoresha neza ikirere mu gihe bagikoreramo ubushakashatsi.

Muri 2021 Amerika yahaye u Rwanda inkunga zo guteza imbere inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’ubuzima.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira kandi mu kuba ibihugu byombi byarafunguye za Ambasade kugira ngo zikomeze gukurikirana imigenderanire myiza n’ubutwererane mu bya Dipolomasi.

U Rwanda na Amerika kandi biherutse kugirana ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka