Tuzakomeza gutera u Rwanda inkunga kuko ruzikoresha neza - Minisitiri Kirsten Garaycocheer
Minisitiri Kirsten Garaycocheer ushinzwe Afurika muri leta y’Ubudage aratangaza ko igihugu cye cyizakomeza gutera u Rwanda inkunga kuko ngi rukoresha inkunga ruhabwa neza cyane.
Ibi minisitiri Kirsten yabivugiye mu karere ka Rulindo kuwa 13/06/2014 aho yasuraga ibikorwa n’imishinga y’iterambere ry’abaturage igihugu cye gitera inkunga mu Rwanda.
Minisitiri Kirsten Garaycocheer yasuye ishuri ry’imyuga ry’abana b’abakobwa bacikirije amashuri riri mu murenge wa Tumba, asura Guest house ya Shyorongi, umuyoboro w’amazi mu murenge wa Shyorongi n’amashanyarazi mu murenge wa Rusiga, imishinga igihugu cy’Ubudage cyagizemo uruhare.
Uyu muminisitiri yashimye ibikorwa byose yaretswe muri ako karere, avuga ko ari imishinga myiza igaragara ko iteza abaturage imbere, atangaza ko igihugu cye cyizakomeza gutera inkunga u Rwanda kuko ruzikoresha neza mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yavuze ko abaturage b’ako karere bose bashima cyane inyungu bakura mu mishanga igihugu cy’Ubudage cyibateramo inkunga.
Umuyobozi w’akarere yijeje ko bazakomeza ubufatanye no gukomeza kubungabunga ibikorwa muri iyo mishanga, bakabifata neza ngo bikomeze bizamure abaturage bazagera ku mibereho myiza.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo u Rwanda rukoresha inkunga neza kandi rukaza ku mwanya mwiza wo kurwanya ruswa rero uwo mu minisitiri ibyo yavuze nibyo kandi twishimira inkunga ubudage butugenera ifasha abnayrwanda benshi kandi idufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu.