Tujenge Amani yafashije urubyiruko kubana mu mahoro

Urubyiruko rw’u Rwanda na Kongo rwibumbiye muri Tujenge Amani, ruhamya ko rwashoboye kubana neza mu gihe ibihugu bitari bibanye neza.

Tariki 27 Nzeri 2015 urubyiruko rwa Vision Jeunesse Nouvelle mu mujyi wa Gisenyi n’urubyiurko rwo mu mujyi wa Goma ruhuriye mu mushinga wa Tujenge Amani uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bizihije imyaka itanu umaze ushinzwe, urubyiruko rukora urugendo rutanga ubutumwa bw’amahoro.

Urubyiruko mu rugendo rw'amahoro Rubavu
Urubyiruko mu rugendo rw’amahoro Rubavu

Guy Kibila ukuriye urubyiruko muri Kivu y’Amajyaruguru avuga ko mu myaka itanu ibintu bitari byoroshye hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko kubera ibiganiro by’amahoro bahawe na Tujenge Amani bashoboye kwitwara neza n’ubwo hari urundi rubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya amahoro.

Yagize ati“byari bikomeye mu myaka yashize, ariko Tujenge Amani yaradufashije nk’urubyiruko, twarahuye turaganira, turebera hamwe ibyatuzanira amahoro, mu gihe urundi rubyiruko rwagiye mu mitwe yitwaza intwaro n’ibikorwa byo guhohotera.”

Urubyiruko n'ababyeyi bavuga ko ibiganiro bihabwa urubyiruko bibafasha
Urubyiruko n’ababyeyi bavuga ko ibiganiro bihabwa urubyiruko bibafasha

Kibila avuga ko guhura nk’urubyiruko bakarenga gushinjanya byatumye babona ko igisubizo cy’amahoro ari ugushakira urubyiruko imirimo kuko iyo rufite icyo ruhugiraho rutajya mu mitwe yitwaza intwaro.

“urubyiruko iyo rufite ubukene rushaka icyo gukora, iyo kibuze nibwo rushorwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano n’imitwe yitwaza intwaro. Twifuza ko abayobozi b’ibihugu byacu badufasha kubana neza, kurwanya ubukene no kubura imirimo kugira ngo amahoro agwire mu karere.”

Ruzindana Jacques uvuka mu Rwanda witabiriye ibikorwa bya Tujenge Amani, avuga ko igihe cyose abimazemo byamufashije kubana neza n’urundi rubyiruko rwo mu Rwanda na Kongo hirindwa imvugo zikomeretsa. Ati“Mu myaka yashize muri Kongo habaye intambara ndetse hakaba gushinja no guhohotera Abanyarwanda, ariko urubyiruko rwitabiriye ibikorwa bya Tujenge Amani rwigishijwe kubana mu mahoro no koroherana.”

Hashize igihe gito u Rwanda na Kongo bemeranyije gufatanya kurwanya umutwe wa FDLR, urubyiruko rwo muri Kivu y’amajyaruguru rukaba ruvuga ko rushyigikiye uyu mwanzuro kuko watuma urwikekwe rushira mu bihugu ababituye bakabana mu mahoro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka