Tony Blair asanga uwifuza gushora imari akwiye kuza mu Rwanda kuko nta ruswa iharangwa

Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza avuga ko u Rwanda rwashoboye gukurura abashoramari kuko ari igihugu kitarangwamo ruswa, bityo akagira inama n’undi wese wifuza gushora imari kuza muri iki gihugu.

Blair yabivuze ubwo yari mu ruzinduko ku ruganda runini rw’amashanyarazi akoresha izuba ruri mu Karere ka Rwamagana rwubatse kuri miliyoni 23 z’amadolari y’Amerika (23,000,000US$).

Uru ruganda rutanga Megawatt umunani (8MW) z’amashanyarazi, zingana na 6% by’amashanyarazi yose ari mu Rwanda, ngo rukaba ruzatuma ingo zibarirwa mu 1500 zibona umuriro w’amashanyarazi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, wari waherekeje Tony Blair yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera izi ngufu ku kigero cya Megawatt 70.

Tony Blair avuga ko ushaka gushora imari yayishora mu Rwanda.
Tony Blair avuga ko ushaka gushora imari yayishora mu Rwanda.

Musoni avuga ko muri izo Megawatt 70, makumyabiri n’eshanu (25MW) zizaturuka muri gazi metani yo mu Kivu irimo gucukurwa na KivuWatt, izindi 15 zigaturuka Gishoma naho 30 zindi ngo zikagezwa mu Rwanda zikuwe muri Kenya.

Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cy’uko muri 2017 ingufu z’amashanyarazi zizaba zimaze kugera kuri MegaWatt 563.

Mu gihe bamwe mu bakurikirana iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi babifata nk’ibidashoboka, Minisitiri Musoni we agira ati “Ubu tumaze kugira MegaWatt 160 zituruka mu mishinga itandukanye. Turacyakeneye MegaWatt 400 kandi mfite icyizere ko tuzabigeraho.”

Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, na we avuga ko uru ruganda rw’ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rwujuje mu Karere ka Rwamagana rutanga icyizere ko intego u Rwanda rwihaye rushobora kuyigeraho.

Yagize ati “U Rwanda rufite ubushobozi rwo gukurura abashoramari ku mushinga w’ingirakamaro nk’uyu.”

Ku munsi w’ejo hashize, ubwo yari mu nama muri Afurika y’Epfo yavugaga ku ishoramari muri Afurika, yagiriye inama buri mushoramari wese ufite amafaranga yifuza gukoresha kutazuyaza bashakira ahandi ahubwo bakayashora mu Rwanda, muri Etiyopiya no muri Mozambike.

Mu kiganiro na Kigali Today, uyu munsi akaba yongeye kugira ati “Abantu barabizi neza ko iyo baje mu Rwanda bashobora gushora imari yabo ntawe ubatse ruswa. Ibi rere ni ingirakamaro ku bashoramali no ku gihugu.”

Tony Blair, ayobora Ikigo Giteza Imbere Imiyoborere muri Afurika (AGI). Iki kigo kikaba gikorera no mu Rwanda guhera mu 2008 aho gitanga ubufasha ku nzego za Leta harimo ubuyobozi bukuru bw’ibihugu (Presidence) na za minisiteri.

Ubu bunararibonye bwa AGI mu Rwanda ngo bukaba bwaragize akamaro mu nama zijyanye no kubaka inzego z’ubuyobozi ndetse no kunoza imikorere ndetse no gushaka imishinga migari iteza imbere igihugu.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rega siwe wenyine ubona ko u rwanda ni rukomeza ku muvuduko ruriho kandi ndabizi ko ariwo tuzagumaho ntacyo tutazageraho mu iterambere

jacqueline yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Rega siwe wenyine ubona ko u rwanda ni rukomeza ku muvuduko ruriho kandi ndabizi ko ariwo tuzagumaho ntacyo tutazageraho mu iterambere

jacqueline yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

ibi tony blair yavuze ni ukuri cyane rwose kuko mu Rwanda gutanga ruswa ari ikizira, habaye aba baca mu rihumye abanyarwanda bakayitanga bamenye ko bari kutuvangira, uzafatwa azahanwa bihebuje maze babone ko ingaruka za ruswa ari mbi

kavuyo yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka