Three Hills irisegura ku bakunzi bayo bari barayibuze

Three Hills igizwe na Eric Mucyo, Jackson Kalimba na Irakoze Hope barisegura ku bakunzi babo bari barababuze babizeza ko bitazasubira.

Iri tsinda risanzwe rigizwe n’aba basore b’abahanga batatu rimaze amezi atanu gusa rishinzwe. Ni itsinda ryari ryitezweho byinshi cyane mu ruhando rwa muzika nyamara siko byaje kugenda kuko kuva ryashingwa kugeza ubu, ibikorwa byabo bikiri bike.

Three Hills igizwe na Eric Mucyo, Jackson Kalimba na Irakoze Hope.
Three Hills igizwe na Eric Mucyo, Jackson Kalimba na Irakoze Hope.

Kugeza ubu bafite indirimbo ebyiri zizwi zirimo “Mfite urukundo” yanasohotse mu mashusho ndetse n’indirimbo baherutse gushyira hanze bise “Kamaliza”.

Mu kiganiro na Eric Mucyo yadutangarije ko bari babanje gusoza amasezerano bari baragize mbere y’uko bihuza nk’itsinda.

Yagize ati “Cya gihe twatangiye twahise tujya mu mezi y’ibirori kandi buri umwe yari afite amasezerano y’akazi kandi twagombaga kubanza kubahiriza ibyo twemereye abantu. Byabaye ngombwa rero kugira ngo tubanze kuyarangiza kugira ngo tubashe gukora neza tuboneka twese”.

Yakomeje avuga ko ubu ibikorwa bigiye kuba byinshi. Ati “Turimo turakora, duherutse gushyira hanze indirimbo twise “Kamaliza” , ndetse mu cyumweru kimwe amashusho yayo turaba dutangiye kuyakora”.

Yavuze ko kugeza ubu nta mujyanama bafite ariko ko bitababuza gukora kandi ko nibaramuka bamubonye bizarushaho kugenda neza.

Iri tsinda rigizwe na Eric Mucyo ukunzwe cyane unazwiho ubuhanga mu ndirimbo za Kinyarwanda akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo i Bwiza yakoranye na Jay Polly n’izindi.

Jackson Kalimba yamenyekanye cyane ubwo yari mu marushanwa ya Tusker Project Fame yari agiye no kwegukana hakabura gato.

Hope Irakoze, ni umuhanzi w’Umurundi w’umuhanga cyane dore ko we yanabashije kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bahungu barashoboye umwe ku giti cye gusa nyine sinzi niba hari kata bazanye muri musika nahubundi ntaho bagera kuko promossion za hano mu rwanda zihabwa abashishuzi n’abadusondeka gusa, ariko barashoboye da nibagerageze wenda bizakunda! ikindi Clement sinamubashimira pe, nubwo promotion guturuka kwa Clement ari sawa ariko indirimbo yakoze uba wumva haburamo akantu, nibura iyo bahitamo kwa Junio Multi system, cg ID record kwa Paster P, Clement we wapi, Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka