Tabagwe: Abagore banenze bagenzi babo basinda

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo muCcyaro, ku wa 17 Ukwakira 2017, bamwe mu bagore ba Tabagwe banenzwe isuku nke n’ubusinzi.

Gikoko Jane, Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare, yashimye uruhare abagore bafite mu iterambere ry’umuryango, ariko anakebura bamwe mu bagore batiyitaho.

Umwe mu bagore batishoboye yahawe ihene.
Umwe mu bagore batishoboye yahawe ihene.

Abakirangwa n’isuku nke ndetse n’ubusinzi, Gikoko yabasabye gucika kuri izo ngeso kuko ngo baba bitesha agaciro.

Yagize ati “Umugore ubereye u Rwanda, ni uwifata neza, ukora, wanga umwanda kandi akanga ubusinzi. Aho tugeze nta mugore wakicaye mu kabari kuko twese biduha isura mbi.”

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Tabagwe, bo bavuga ko umugore wasinze ntacyo yigezaho.

Abagore bo mu murenge wa Tabagwe basabwe gucika ku nzoga.
Abagore bo mu murenge wa Tabagwe basabwe gucika ku nzoga.

Uwimana Esperance, atuye mu Mudugudu wa Nyagasigati, Akagari ka Gitengure, we avuga ko imyifatire mibi y’umugore itesha agaciro umugabo we.

Agira ati “Umugore wasinze aba yandagaye. Ntamenya umwana kimwe n’umugabo. Mbese aba yandagaje umuryango we. Ubu se yakarabya umwana cyangwa akamenya umugabo yasinze?”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Iterambere ry’umugore, ishema ry’umuryango bigire umuhigo”.

Mu murenge wa Tabagwe wizihirijwe mu Mudugudu wa Nyagasigati mu Kagari ka Gitengure. Abagore 4 batishoboye bahawe imyambaro ndetse umwe ahabwa ihene.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka