Suwede irizeza abunzi mu Rwanda inkunga y’amahugurwa n’ibikoresho

Igihugu cya Suwede kibinyujije mu mushinga witwa “RCN Justice & Democratie”, kirimo gutanga ibikoresho n’amahugurwa kuri Komite z’Abunzi mu Rwanda.

Iki gikorwa cyo kongerera ubushobozi Komite z’Abunzi ngo kizatuma barushaho kunoza akazi kabo ko guha ubutabera abaturage mu mirenge bakoreramo.

Komite z'Abunzi i Mageragere muri Nyarugenge zamaze kugezwaho ibikoresho.
Komite z’Abunzi i Mageragere muri Nyarugenge zamaze kugezwaho ibikoresho.

Ibyo bikoresho birimo ibitabo byandikwamo ababuranyi, imiterere y’ikibazo bafitanye n’uburyo urubanza rwanzuwe. Hari n’impapuro zo guhamagara ababuranyi, ibitambaro by’umwitero bambara baca imanza, ndetse n’impapuro n’amakaramu.

Uyu mushinga wa RCN uhera muri 2015 kugera muri 2018, uzakorana n’abunzi bo mu turere twa Nyarugenge, Gicumbi, Burera, Ngororero na Nyabihu. Uzatwara agera kuri miliyoni 5 z’ama-Euro; ni ukuvuga asaga miliyari 4 na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’uyu mushinga, Hugi Moudiki Jombwe, yatangaje ko uzakomeza gushakisha abandi bafatanyabikorwa kugira ngo wagurire ibikorwa byawo mu turere twose

Bandora Augustin, umwunzi murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ubwo yakiraga ibikoresho tariki 3 Werurwe 2016, yavuze ko kubura ibikoresho n’ubumenyi budahagije, ari bimwe mu mbogamizi bagihura na zo.

Yagize ati ”Turacyafite n’imbogamizi yo kugera ahabereye ibibazo biteza amakimbirane; tubonewe akanozangendo byadufasha.”

Urujeni Martine, Umuyobozi muri Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe ubutabera bw’abaturage, agaragaza ko abunzi bafite uruhare rukomeye cyane mu kugabanya umubare w’imanza zijya mu nkiko kandi bagakemura ibibazo by’abaturage mu mahoro.

Iyo byageze mu nkiko, ngo havuka andi makimbirane ashingiye ku mibanire.

Yizeza abunzi ko Leta izakomeza kubishyurira itumanaho, ubwishingizi bwo kwivuza bari kumwe n’imiryango yabo, ndetse ngo irashakisha abafatanyabikorwa bo gukemura ikibazo bafite cy’ingendo.

Mu rwego rwo kwegereza ubutabera abaturage ku buntu, Leta y’u Rwanda yashyizeho Komite z’Abunzi zikorera ku rwego rw’agakari, zikaba zibarirwamo abagera kuri 17941.

Aba bunzi bunganirwa n’abagize inzu z’ubutabera (MAJ), bakorera ku rwego rw’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka