Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS,) zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubunyamwuga n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 204, muri Leta ya Upper Nile mu Mujyi wa Malakal, ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, wayoboye umuhango wo gutanga imidari, yashimye Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-2 kubera ibikorwa by’indashyikirwa zakoze, ndetse na serivisi nziza zatanze muri Leta Upper Nile. Yashimangiye ko uruhare rw’u Rwanda muri UNMISS ari ingirakamaro kandi rushimwa.

Brig Gen Emmanuel Rugazora, uyobora ibikorwa by’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, na we yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umusanzu w’indashyikirwa zakomeje gutanga mu kuzana amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, binyuze muri UNMISS.

Muri uwo muhango, Lt Col Andrew Muhizi, Umuyobozi wa Rwanbatt-2, yashimiye ubufatanye bukomeye hagati y’Ingabo ayoboye, Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa UNMISS, n’izindi ngabo z’Ibihugu by’inshuti.

Yashimangiye ko guhabwa umudali ari amahirwe adasanzwe kandi bikaba impamvu ifatika mu kongera imbaraga mu kazi ka gisirikare. Lt Col Muhizi yashimangiye ko imidari ituma Ingabo zishyira imbaraga mu kubahiriza ibyo ziyemeje, no kuzuza neza inshingano zashinzwe.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, uretse kuba zishimirwa ibikorwa byo kubungabunga umutekano, zishimwa no kuba zikora ibindi bikorwa birimo umuganda zigatanga na serivisi z’ubuvuzi, binyuze mu bikorwa bigamije ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka