Sosiyete sivile irifuza ko hakongerwa imbaraga mu gushaka ibyazana amahoro

Imwe mu miryango itegamiye kuri leta irasaba leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba gushyira ingufu mu bikorwa bibungabunga umutekano n’amahoro muri aka karere, kuko ikibazo gitera igihugu kimwe kigera no ku muturanyi.

Ibi barabisaba mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 15/12/2014, mu karere bari kwibuka itariki amakimbirane yo muri Sudani y’Amajyepfo yatangiriyeho, nk’uko bitangazwa Christine Muhongerwa, uyoboye umuryango witwa Safer Rwanda.

Yagize ati “Tumaze iminsi dukorana n’indi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta kugira ngo mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) za nyuma ya 2015 hajyemo amahoro n’umutekano. MDGs zishize nta hantu hagaragara amahoro n’umutekano. Mbere y’uko utekereza amazi meza, mbere y’uko utekereza ibindi ugomba kuba ufite umutekano n’amahoro”.

Muhongerwa uyobora SAFER Rwanda atangaza ko isomo ry'amakimbirane ari kubera muri Sudani y'Amajyepfo akwiye kubera ibihugu by'akarere isomo bigashaka icyagarura amahoro.
Muhongerwa uyobora SAFER Rwanda atangaza ko isomo ry’amakimbirane ari kubera muri Sudani y’Amajyepfo akwiye kubera ibihugu by’akarere isomo bigashaka icyagarura amahoro.

Uyu muryango usanzwe uharanira amahoro, umutekano, iterambere ry’icyaro no kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto, wemeza ko kimwe mu byatuma habaho amahoro arambye mu karere ari uko ibihugu byashyiramo ingufu mu gucunga ko izi ntwaro nto zikwirakwizwa.

Uyu muryango uvuga ko ibihugu bitandukanye by’akarere bikwiye kwigira ku mvururu ziri kubera muri Sudani y’Amajyepfo mu rwego rwo gushyiraho umurongo wo gukumira ko hari ahandi byaba.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere (RECSA), ni urwa mbere mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro kuko rumaze gusenya intwaro zirenga toni ibihumbi 53 n’amasasu arenga toni ibihumbi 40 kuva muri Nzeri 1994.

N’ubwo uyu muryango ukora mu bihugu bigera kuri 14 ngo ibi bihugu ntibikora intwaro nto ahubwo inyinshi zikorwa n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Aziya na Amerika zikoherezwa mu bihugu bya Afurika gukoreshwa mu kumena amaraso.

Iyi miryango kandi ishimira intambwe leta y’u Rwanda ikora mu rwego rwo kubungabunga amahoro muri Afurika no mu karere, aho kugeza ubu ingabo z’igihugu na Polisi y’igihugu bicunga umutekano mu bihugu nka Sudani y’Epfo, Mali, Cote d’Ivoire, Repubulika ya Centre Afrika na Haiti.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubwo duifte amahoro hano mu Rwanda ariko tugomba kuyasigasira tukanafasha abandi kuyagarura kuko twe tuzi ingaruka zo kutayagira

henda yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka