Sobanukirwa impamvu zitera ihindagurika ry’imisemburo ya kigore

Umubiri w’umuntu ubamo imisemburo inyuranye ikoreshwa mu mikorere y’umubiri nko mu mikurire yawo, mu mikorere y’ubuzima bw’imyororokere, ibitotsi, kugena igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri, amarangamutima n’ibyiyumviro n’ibindi.

Iyo imisemburo y’umubiri ibaye mike cyangwa myinshi bigira ingaruka zinyuranye ku mikorere yawo muri rusange, ndetse bishobora no kuvamo uburwayi bukomeye bukenera kujya kwa muganga.

Habaho ubwoko bwinshi bw’imisemburo iba mu mubiri w’umuntu. Tugiye kwibanda ku misemburo ya kigore.

Kuva mu bwangavu kugera umugore acuze, imisemburo ye igenda ihindagurika bitewe n’igihe arimo.

ibi bivuze ko uko imisemburo iba imeze ari mu gihe cy’uburumbuke siko iba imeze iyo ari mu mihango, uko iba imeze iyo atwite si kimwe n’iyo yabyaye cyangwa yonsa, ndetse n’uri mu gihe cyo gucura.

N’ubwo ari uko bimeze, iyo izi mpinduka zibaye atari mu gihe cyazo bitera ikibazo ndetse kiba gikwiye gushakirwa umuti.

Impamvu zitera kutaringanira kw’imisemburo ya Kigore.

1. Stress: Yumvikana nk’uruhurirane rw’ibintu byinshi bitera umuntu kudatuza.

Harimo akazi, ubuzima abayeho, umuryango, n’ibindi byinshi bitera umuntu kumva adatuje.

Hari kandi uburwayi, kubura ibitotsi, byose biri mu bitera stress nuko nayo ikabyara ingaruka yo kutagira imisemburo iringaniye.

Stress ituma hakorwa umusemburo mwinshi wa cortisol, bigatuma umusemburo wa progesterone ugabanyuka, cyangwa se uyu wa cortisol ukawubuza gukora.

Ubwinshi bwa cortisol butuma ubutumwa buvuye mu bwonko buzimira nuko iyoborwa ry’ikoreshwa rya progesterone ntirikorwe ryanakorwa rigakorwa nabi.

2. Igogora: Kutituma cyangwa kwituma impatwe, guhitwa, kuzana ibyuka mu nda, gutumba inda, ikirungurira ibi byose byerekana ko mu nzira y’igogora harimo ikibazo, nko kuba bagiteri mbi ziba zabaye nyinshi kurenza inziza mu nzira y’igogora, bigatuma indurwe na aside bihindagurika.

Ibi bigira ingaruka ku mvubura ya hypothalamus na hypophyse, zigira uruhare mu ikorwa rya ya misemburo ijyanye n’imyororokere.

3. Imikorere mibi y’umwijima: Umwijima nawo ugira uruhare mu ikorwa rya estrogen na progesterone buityo imyanda itabasha gusohoka neza, bigatera izamuka rya estrogen.

Ikindi ni uko imikorere mibi y’umwijima bishobora gutuma hakorwa estrogen zifite ikibazo bikaba byazavamo kurwara kanseri y’amabere.

4. Imikorere y’imbubura ya Tiroyide: Imvubura ya thyroid ishobora gutuma igipimo cya progesterone kigabanyuka. Niyo mpamvu ari byiza gusuzuma imikorere yayo mu gihe cyose umugore agaragaza ibimenyetso by’uko imisemburo ye itaringaniye.

Umusembuo wa testosterone nubwo ari uw’abagabo ariko n’abagore barawugira ku gipimo cyo hasi.

Uyu musemburo iyo ubaye mucye cyane bigira ingaruka zo kutifuza gukora imibonano, kutagira ingufu mu mubiri, no kutarangiza mu gihe cy’imibonano.

Iyo ubaye mwinshi cyane bitera kwiyongera ibiro, ibiheri byinshi mu maso, ubwanwa no kurwara ibimeze nk’ibibyimba mu mirerantanga.

Ibimenyetso bigaragaza ko imisemburo itari ku rugero rukwiriye

Ibimenyetso byakwereka ko imisemburo y’umubiri wawe itaringaniye birimo kwiyongera cyangwa gutakaza ibiro mu buryo bwihuse, kugira uruhu rwumagaye, kubura ibyuya mu buryo budasobanutse, kugira imbeho nyinshi cyane cyangwa se ubushyuhe bwinshi (icyokere), kuribwa umutwe w’uruhande rumwe, kugugara cyangwa kugira ibyuka mu nda (ballonnememt), gutera nabi k’umutima n’ibindi.

Hari kandi ibimenyetso bijyana n’imitekerereze n’amarangamutima: Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, kugira ununaniro udasanzwe, kumva ufite agahinda n’ubwoba, kubura ibitotsi, guhindagurika k’ukwezi k’umugore, guhindura ijwi, kubabara amabere.

Ese guhindagurika kw’imisemburo ya kigore birakosorwa?

Ni byiza kugana muganga, kuko niwe usuzuma yamara kumenya icyateye guhindagurika kw’imisemburo ya kigore akaba aricyo avura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka