Sena yemeje abazahagararira u Rwanda mu Burundi na Tanzaniya

Ejo sena y’u Rwanda yemeje ko Habimana Augustin ahagararira u Rwanda mu Burundi; Ben Rugangazi agahagararira u Rwanda muri Tanzaniya, naho Uwamariya Odette akaba guverineri w’intara y’uburasirazuba.

Mu nteko yayo yateranye ejo kandi sena y’u Rwanda yemeje imishinga 6 y’amategeko yerekeranye n’impano n’inguzanyo iranayitora.

1.Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 29 Nzeri 2011, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere ubuhinzi (IFAD/FIDA)

2.Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano avuguruye yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 08 Nyakanga 2011, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura amajyambere (IDA) gihagarariye AFURIKA CATALIST GROWTH FUND.

3.Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano avuguruye yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 08 Nyakanga 2011, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga Gitsura amajyambere (IDA) yerekeranye n‘umushinga wo guteza imbere gutwara abantu n’ibintu;

4.Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono I Kigali mu Rwanda, kuwa 29 Nzeri 2011, hagati ya Repubilika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Kigamije guteza imbere ubuhinzi (IFAD/FIDA), muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi ;

5.Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo n° 4973-RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 02 Nzeri 2011, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura amajyambere (IDA) amasezerano agamije umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu Kibaya cy’Ikiyaga cya Victoria-icyiciro cya II ;

6.Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 26 Nyakanga 2011, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF/FAD) amasezerano ajyanye no guteza imbere ibikorwa remezo mu bworozi.

Iyi mishinga yamategeko yemejwe na sena yari yabanje kwemezwa n‘umutwe w’abadepite ndetse na minisitiri w’imari asobanurira sena akamaro n’impamvu z’iyo mishinga y’amategeko.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABASHIMIRA GUSA NTAKINDI NABABWIRA

CLAUDE PATY yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka