SDF igamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri n’ibura ry’abakozi bafite ubushobozi

Ikigega gishinzwe gutera inkunga imyigishirize y’ubumenyi ngiro cyane ku bigo n’abantu bashobora gutanga amahugurwa mu buryo bwihuse (SDF) kuri uyu wa 06/11/2013 cyasuye ibigo, amakoperative, abikorera n’abandi bashobora kwigisha Abanyarwanda imyuga bo mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kubigisha uko bashobora gutegura imishinga isaba inkunga yo kwigisha imyuga.

SDF (Skills Development Fund) itanga inkunga itishyurwa iri hagati ya miliyoni zirenga esheshatu ndetse na miliyoni 66 (Amadorali y’amerika ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 100) ku mishinga iteguye neza igaragaza uburyo ba nyirayo bazigisha abantu imyuga inyuranye mu gihe gito.

Livingston Byandaga, umuyobozi wa SDF avuga ko igamije guhangana n’ubushomeri ndetse n’ubukene buri ku isoko ry’umurimo higishwa ahanini urubyiruko rutabashije kurangiza amashuri cyangwa se rwayarangije ntirubone akazi, bityo rwigishwe imyuga ruve mu bushomeri ariko banashatse abakozi bafite ubumenyi muri iyo myuga.

Byandaga Livingstone, umuyobozi wa SDF.
Byandaga Livingstone, umuyobozi wa SDF.

Ati “Uragera ku isoko ry’umurimo ugasanga hari ubukene kandi wareba hanze aha ugasanga hari abashomeri benshi, turashaka rero uko twahuza ibi bintu bibiri.

Turareba urubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa se rwarangije abanza n’ayisumbuye ntirubone icyo rukora, iyo tubahaye ubumenyi bwa bukene twari dufite ku isoko ry’umurimo buvaho, tunakemuye icy’ubushomeri”.

N’ubwo abahabwa aya mafaranga batazayishyura, Byandaga akomeza avuga ko hazaturukamo inyungu nyinshi binyuze mu bazigishwa imyuga, ngo kuko iyo umuntu ahawe ubumenyi abubyaza umusaruro akiteza imbere, agateza imbere agace akomokamo ndetse akanatanga imisoro ya Leta.

“iyo umaze kugira abaturage bafite ubumenyi babubyaza umusaruro, iyo umuntu ahuguwe akabona akazi atangira kubona amafaranga, agateza imbere umuryango we, akarere aturukamo bikagera mu gihugu hose, ndetse akanatanga imisoro ya Leta. Inyungu rero zirahari nyinshi cyane”; nk’uko Byandaga yakomeje abisobanura.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ya SDF ku mishinga igamije kwigisha abantu imyuga mu gihe gito.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ya SDF ku mishinga igamije kwigisha abantu imyuga mu gihe gito.

Iki kigega ngo kigamije guhaza isoko ry’umurimo mu Rwanda abanyamwuga kandi babifitiye ubushobozi aho kujya kubashaka hirya no hino mu bihugu duturanye.

SDF irahamagarira abafite ubumenyi mu myuga bashobora gusangiza abandi ko bakwihutira gutanga imishinga yabo isaba amafaranga, dore ko icyiciro kigezweho imishinga izarangiza kwakirwa tariki ya 02/12/2013.

Mu byiciro bibiri byatambutse hatewe inkunga imishinga 37 yahawe amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyali imwe na miliyoni 300, hakaba harigishijwe abantu basaga 1000 mu gihe hateganijwe kwigishwa abantu ibihumbi 14.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bazagera mu ntara y’amajyepfo ryari? ariko se amahugurwa mbere ni ukuvuga ko imishinga ikorwa nabi, ni mutwemerere tuzane imishinga kuko ihari kandi yadukiza nk’abanyarwanda

bahizi yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ndunva amafaranga ahari, ababuze igishoro ahubwo bashake uko bakora imishinga bave mu bushomeri! Usanga ikibanze kibura ari amafaranga yo gutangira!.

Higiro yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Mukomereze aho mugushishikariza abaturage mukwihangira imirimo mukoresheje ayo mahugurwa no gutanga iyo nkuga baheraho mukwiyubaka.ndasaba phone number yanyu ndetse na email yanyu nanjye ndumwe mubabajwe n’abashomeri.

Ruramirwa yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka