SADC na ICGLR basabye MONUSCO kutarangiriza urugamba kuri M23

Abahagarariye ibihugu 20 bigize imiryango ya SADC n’ihuriro ICGLR ry’ibihugu byo mu karere basabye bakomeje ko ingabo za LONI muri Kongo zibumbiye mu mutwe wa MONUSCO zafatanya n’umutwe wihariye bakanatsimbura imitwe yindi yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Kongo.

Umwanzuro wa 13 w’iyi nama y’umunsi umwe yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuwa 04/11/2013 uravuga ko aba bayobozi basabye bakomeje ko ingabo za MONUSCO zafatanya n’izigize umutwe wihariye watumwe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo bakarandurana n’imizi imitwe yose yitwaje intwaro muri Kongo.

Umwanzuro wa 12 wo ushimira MONUSCO n’ingabo zihariye zavuye muri Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo kuba zarakubise inshuro abarwanyi ba M23, ariko uwo mwanzuro ugasaba izo ngabo gukomeza guhashya na M23 kugeza ziyambuye uduce twose ifite bakadusubiza mu maboko ya Leta ya Kongo.

Mu bindi byemejwe muri iyo nama yo ku rwego rwo hejuru, harimo ko M23 yagombaga gukora itangazo ryemeza burundu ko ihagaritse kurwana no kwigomeka ku butegetsi bwa Kongo ndetse ngo na Leta ya Kongo ikazaboneraho gukora itangazo ryeruye ko yemeye ubusabe bwa M23, hanyuma mu minsi itanu nyuma y’aho hakazasinywa amasezerano y’amahoro.

Iyo nama yari yitabiriwe n’abayobozi bakomeye, biganjemo abayobozi b’ibihugu yari yatumijwe na Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni uyobora ICGLR ngo washakaga ko ibyo bihugu biganira ku buryo bwo gucogoza umwuka w’intambara umaze igihe mu karere ibyo bihugu birimo.

Inama yahuje SADC na ICGLR yabereye muri Afrika y'Epfo yitabirwa n'abahagarariye ibihugu 20.
Inama yahuje SADC na ICGLR yabereye muri Afrika y’Epfo yitabirwa n’abahagarariye ibihugu 20.

Abitabiriye iyi nama ni ba nyakubahwa :

• Perezida Joseph Kabila Kabange wa repubulika iharanira demukarasi ya Kongo

• Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

• Minisitiri w’intebe Motsoahae Thomas Thabane wa Lesotho

• Perezida Dr. Joyce Banda wa Malawi

• Perezida Hifikepunye Pohamba wa Namibia

• Perezida Jacob Gedleyihlekisa Zuma wa Afurika y’Epfo

• Perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya

• Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

• Perezida Robert Gabriel Mugabe wa Zimbabwe

• Misitiri w’intebe w’agateganyo Dr. Vincent Mhlanga wa Swaziland

• Minisitiri Georges Rebelo Pinto Chikoti ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Angola

• Ambasaderi Kenny Kapinga uhagarariye Botswana muri Afurika y’Epfo

• Minisitiri Gabriel Nizigama ushinzwe umutekano rusange mu Burundi

• Minisitiri Charles Richard Mondjo ushinzwe umutekano no kubungabunga ubusugire bw’igihugu muri Kongo Brazzaville

• Ambasaderi M.I. Dossa uhagarariye ibirwa bya Mauritius muri Afurika y’Epfo

• Minsitiri w’intebe wa Mozambique, nyakubahwa Alberto Vaquina,

• Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda

• Nyakubahwa James Wani Igga, visi perezida wa Sudani y’Epfo

• Minisitiri Salah Wanasi ushinzwe ububanyi n’amahanga muru Sudani

• Minisitriri Wynter Kabimba ushinzwe ubutabera muri Zambiya.

Iyi nama kandi yitabiriwe ku buryo bw’indorerezi n’intumwa z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’intumwa ya LONI yihariye ishinzwe ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Muri iyi nama idasanzwe bashimiye kandi ibihugu bya Malawi, Tanzaniya na Afurika y’Epfo kuba byarohereje ingabo zishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose muri Kongo, bongera gusaba ko zakomeza kugeza ziyitsinsuye yose.

Iyi nama yari iyobowe na ba Perezida Joyce Banda wa Malawi nk’umuyobozi wa SADC na perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyobora ICGLR.

SADC ni umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, ukaba urimo ibihugu bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Tanzaniya, Angola, Botswana, Lesotho, Malawi, ibirwa bya Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Swaziland, Zambia na Zimbabwe.

Bimwe muri ibi bihugu nka Angola, Kongo Kinshasa, Tanzania na Zambia bihuriye kandi n’ibindi nk’u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Afurika yo hagati, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Uganda mu muryango w’inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bita ICGLR.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kuki ubaza nkumwana. hari itandukaniro hagati ya Monusco na FDLR. Ibyo MINOIR yakoze mu Rwanda muri genocide ntibihagije kugira ngo bikubwire icyo munusco nabo bose bateranye aribo? Iyicwa ryihuse rya Kadaffi ntiriranga mission ya Un kw’isi?
Amahoro ya Africa muri rusange azaturuko kuw’ iteka wenyine. Naho amarangamutima n’inyungu za UN ntibizapfa bitanze amahoro namba.

mafikiri yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

MY DEAR THIS IS APOLITICAL WAR THIS REBELS GROUP WILL NEVER STOP BORNING, UNLESS THE DRC ACCEPTS THIS RWANDAPHONE AS THE CONGOLESE IF NOT NOTHING WILL GO ON SO UN MUST CONVINCE GVT TO KEEP THIS PEOPLE’S SECURITY
ITHINK THAT THIS SOLUTION WILL ACTUALY BRING BACK THE PEACE IN THIS REGION.

KAMANZI ANTOINE yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Njye numva ko iyonama yaba yibeshye ibintu bidashoboka ntibahashya inshyamba ngo zirangire muri congo

alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Peace is what we want in our region. People who don’t want peace let them fight but finally they will recognize that they are in the wrong way. The suggestion for disarmament all group rebels can be one of the solution of the problems the our region has.

Joseph yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Inama yarangiye nta jambo FDRL rijemo ibi nibiki koko bivuze ko ntakibazo iteye? ???????

niwe yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka