Rwanda Peace Academy na EASF bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Ishuri ry’Amahoro Rwanda Peace Academy (RPA) riherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa gatanu tariki 25/10/2013 ryashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’urwego rw’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye arirwo Eastern Africa Standby Force (EASF).

Nk’uko byasobanuwe na General Major Cyrille Ndayirukiye ukuriye EASF, ngo imwe mu ntego zabo ni uguteza imbere ubumenyi mu basirikare b’igihugu bigize umuryango, abo mu bindi bihugu by’Afurika ndetse no hanze y’umugabane. Bityo rero ngo ishuri RPA rikaba ryabafasha kugera kuri iyo ntego.

Ati: “U Rwanda ni iguhugu gifite ubunararibonye mu bijyanye no kubungabunga amahoro. Niyo mpamvu twashyize umukono ku masezerano n’iri shuri, kugirango ridufashe kongerera ubumenyi abasirikare mu bijyanye no guhosha intambara zaba zibangamiye akarere”.

Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano.
Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano.

Ati: “Murabizi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye cyane mu bihugu byose bigize EASF, gitera inkunga uyu muryango, haba mu kohereza abahanga ku biro by’uru rwego ndetse no gutanga amafaranga atuma tubasha gukora”.

Avuga ko batacikwa n’amahirwe igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho ubwo cyafunguraga iri shuri rigaragaza ubuhanga ku rwego mpuzamahanga bwo guhugura no kwigisha abantu ibijyanye no kubungabunga amahoro.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi wa RPA, avuga ko ishuri ayoboye riri ku rwego mpuzamahanga, bityo ngo aya masezerano bakaba biteguye kuyashyira mu bikorwa cyane ko buri rwego rufite icyo ruzungukira ku rundi.

Gen Major Ndayirukiye na Col Rutaremara bamaze gushyira umukono ku masezerano.
Gen Major Ndayirukiye na Col Rutaremara bamaze gushyira umukono ku masezerano.

Ati: “Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ufite imigambi yo kugirango abirabura bikemurire ibibazo byabo. Kugirango babigereho bakoresha imiryango iri mu turere irimo na EASF. Kugirango ibi bigerweho ni uko hagomba kubaho amahugurwa. Iki kigo rero umuryango w’abo wakemeye nk’ikigo cy’akarere”.

Yongeyeho ati: “Turasabwa gutegura abantu bo mu karere, tukabaha amasomo afite ireme kugirango twubake uru rwego rwa EASF dusenyera umugozi umwe. Nabo amasezerano arabasaba gushyigikira iki kigo, haba ari ukugishakira inkunga mu mafaranga n’ibindi”.

Mbere yo gusinya amasezerano umuyobozi wa EASF yabanje atemberezwa inyubako zigize Ishuri ry'Amahoro Rwanda Peace Academy (RPA).
Mbere yo gusinya amasezerano umuyobozi wa EASF yabanje atemberezwa inyubako zigize Ishuri ry’Amahoro Rwanda Peace Academy (RPA).

Nk’uko bigaragara mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu munsi, amasomo azatangwa azibanda ku gutanga ubumenyi mu byo kuyobora ingabo, kuzitegurira urugamba ndetse n’urugamba nyirizina.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka