Rwanda Forensic Institute yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abavoka

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute), tariki 11 Werurwe 2024, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, aho iki kigo kigiye kujya gihugura Abavoka, ndetse bakajya basura iki kigo.

Ikigo Nyarwanda cy'Ibimenyetso bya gihanga (RFI) cyagiranye amasezerano y'imikoranire n'Urwego rw'Abavoka mu Rwanda aho bahereye ku guhugura abari muri urwo rwego uko ibimenyetso bya gihanga bifatwa
Ikigo Nyarwanda cy’Ibimenyetso bya gihanga (RFI) cyagiranye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Abavoka mu Rwanda aho bahereye ku guhugura abari muri urwo rwego uko ibimenyetso bya gihanga bifatwa

Ni mu gihe Abavoka bagorwaga no kwegeranya ibimenyetso bimwe na bimwe byo kwifashisha mu manza, cyane cyane ibyaha biba byakozwe hifashishijwe ikoranabunga.

Bamwe mu bahuguwe bavuga ko bagorwaga no kwegeranya ibimenyetso bimwe na bimwe byo kwifashisha mu manza, cyane cyane ibyaha biba byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bakavuga ko iyi mikoranire ari igisubizo kuri bo.

Me Josiane Uwineza agira ati: “Bizanyorohereza mu kazi kanjye ndetse no mu buryo mvugana n’abakiriya n’uko mbasobanurira, ndetse no gutanga ubutabera buboneye.”

Ati: “Gutanga amakuru ku bijyanye n’ibimenyetso (Forensic Evidences) biragora cyane ubusanzwe, ariko kuba badukoreye workshop nk’iyi, ni ukudusobanurira kuko natwe byatuvunaga mu kazi kacu ka buri munsi.”

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, avuga ko ibyaha byinshi biri gukoreshwa ikoranabunga, bityo kuba Abavoka bakorana n’iki kigo bizafasha ubutabera.

Ati: “Ikoranabuhanga rigenda rifata indi ntera. Abavoka nk’abafasha b’ubutabera, nk’abantu bakora akazi kajyanye n’itangwa ry’ibyo bimenyetso umunsi ku munsi, ni ingenzi ko bamenya ayo makuru, Rwanda Forensic Institute ikayabaha, bigafasha ubutabera kugira ngo hakorwe ibintu binoze kurusha uko byari bimeze mbere.”

Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Forensic Institute(RFI), Dr. Charles Karangwa, avuga ko barimo guhugura Abavoka ibyerekeye ibimenyetso bya gihanga, kuko iyo badasobanukiwe gusaba ibimenyetso muri iki kigo cyangwa uko basesengura amakuru bahawe bituma bimwe bikorwa nabi.

Umuyobozi w'Ikigo Nyarwanda cy'Ibimenyetso bya Gihanga Dr Charles Karangwa
Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ibimenyetso bya Gihanga Dr Charles Karangwa

Yagize ati “Abavoka ni abantu bafite uruhare rukomeye cyane kugira ngo batange ubutabera ku bakiriya babo. Iyo batamenya gusaba forensic evidences, basaba nabi.”

Aya masezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye, aho iki kigo kigiye kujya gihugura Abavoka ndetse bakasura ibikorwa bitandukanye bihakorerwa.

Abavoka bitabiriye aya mahugurwa barenga 500 mu 1,600 bagize uru rugaga. Biteganyijwe ko hari n’abo mu tundi turere bazajya guhugura.

Ubusanzwe ibi bimenyetso bya gihanga byasobanurwaga mu rukiko n’iki kigo Rwanda Forensic Institute(RFI) ariko nyuma yo kubisobanurira abavoka ni bo bazajya babikora. Nyuma yo guhugura Abavoka, hazatangwa amahugurwa ku bacamanza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Theophile Mbonera, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Theophile Mbonera, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka