Rwamagana: Abarimu n’abanyeshuri ba “Mercer University” basuye AVEGA-AGAHOZO

Abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya “Mercer” (Mercer University) yo muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baratangaza ko ibikorwa by’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA - AGAHOZO) bikwiriye kuba isomo ry’ubumuntu ku batuye isi kuko ngo bigaragaza ukwihangana gukomeye no kwiyubaka nyuma yo kugirwa abapfakazi na jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarimu babiri n’abanyeshuri 11 bo mu Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi ry’iyi kaminuza, batanze ubu butumwa ku wa 23 Nyakanga 2015, ubwo bari i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’icyumweru ku kwihangira imirimo; batangaga ku banyamuryango 35 ba AVEGA.

Abanyamuryango b'AVEGA baboneyeho n'umwanya wo kumurika ibyo bakora.
Abanyamuryango b’AVEGA baboneyeho n’umwanya wo kumurika ibyo bakora.

Abayitabiriye ni abakuriye uyu muryango kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku bahagarariye amatsinda y’ibikorwa mu turere.

Iri tsinda ry’abarimu n’abanyeshuri ba Mercer University baje mu Rwanda muri gahunda y’iyi Kaminuza yo gukorana n’abatishoboye bo hirya no hino ku isi izwi nka “Mercer On Mission”.

Igitekerezo cyo kuza gusura ndetse no gutsura umubano na AVEGA AGAHOZO cyaturutse kuri Prof. Etienne Musonera, Umunyarwanda wigisha muri iyi kaminuza.

Ngo yamaze kumenya ko kaminuza yigishamo ifite iyo gahunda, maze atekereza ku Muryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA - AGAHOZO), abigeza kuri bagenzi be, bamera icyo gitekerezo.

Aganira na Kigali Today, Prof. Musonera yagize ati “Bwa mbere ndi Umunyarwanda. Iki gihugu ni icyacu ariko na AVEGA abarimo ni bashiki banjye. Nkaba naragize amahirwe yo kwigisha muri iriya kaminuza. Iriya kaminuza ikaba ifite imishinga yo kujya hanze gukorana n’abatishoboye cyangwa abafite ubushake bwo kwiteza imbere.”

Abanyamuryango ba AVEGA AGAHOZO 35 ni bo bitabiriye ayo mahugurwa.
Abanyamuryango ba AVEGA AGAHOZO 35 ni bo bitabiriye ayo mahugurwa.

Yakomeje agira ati “Amahirwe rero ndi Umwambasaderi. Nk’Abanyarwanda, ntabwo wikorera ku giti cyawe [gusa]. Bwa mbere uba uhagararira igihugu cyawe kandi ugashaka uko cyatera imbere.”

Amahugurwa batanze yibanze ku kwihangira imirimo, gutegura no gucunga imishinga, ubumenyi mu bucuruzi, ibijyanye n’imari ndetse n’imenyekanishabikorwa; kugira ngo bifashe AVEGA gucunga neza imishinga bateganya gukora.

Mediatrice Twagiramariya, umunyamuryango wa AVEGA mu Ntara y’Amajyepfo, witabiriye aya mahugurwa, avuga ko ubumenyi yungutse buzatuma afasha Umuryango AVEGA kurushaho gutera imbere cyane cyane mu gukomeza kubaka ibikorwa byabo, gucunga no kugenzura imishinga bateganya ndetse no guhuza imbaraga nk’abanyamuryango ubwabo.

Visi Perezida wa 1 wa AVEGA, Grace Mukayirera, yashimiye abagize iri tsinda avuga ko iyi mikoranire itangiye hagati ya Mercer University na AVEGA izatuma banoza ibikorwa by’imishinga bafite, bagakomeza gufasha no guteza imbere Abanyamuryango bayo ariko by’umwihariko bahereye ku ncike za jenoside zigeze mu zabukuru.

Ubuhamya bw’abanyamuryango ba AVEGA AGAHOZO bwakoze ku mutima abanyeshuri ba Mercer University

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’aba babyeyi biciwe abagabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma yayo ntibihebe ahubwo bagahuriza hamwe imbaraga, bakongera kubaka ubuzima, gufasha bagenzi babo bahuje ikibazo bari hirya no hino mu gihugu ndetse no kwiyunga n’ababahemukiye; abagize iri tsinda bavuze ko ibikorwa by’uyu muryango bikwiriye kuba isomo ry’ubumuntu mu muryango w’abatuye isi yose kandi bikaba bikwiriye gushyigikirwa.

Byageraga aho bakaganira mu mastsinda.
Byageraga aho bakaganira mu mastsinda.

Yagize ati “Kubona abantu nk’aba rero, ndashaka kuba umwe mu bagize uyu muryango mugari. Ndashaka kuba Umwamdasaderi, ndashaka gufatanya na bo.”

Umuryango AVEGA AGAHOZO washinzwe muri Kanama 1994 n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bari bagamije guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bafatanye hagati yabo ndetse no gufasha abana b’imfubyi bari basigaranye.

Nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Umuryango AVEGA wishimira ko wafashije abapfakazi ba Jenoside kwiyubaka, gufasha abana babo kwiga, kandi ukaba ukomeje gutera intambwe mu mishinga yagutse irimo ishoramari, ubuzima n’uburezi; hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abagize uyu muryango no gufasha incike za jenoside.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka