Rwamagana: Abanyamuryango ba FPR barasabwa kuba intangarugero mu bikorwa

Abanyamuryuango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rwamagana barasabwa kuba intangarugero mu bikorwa bifatika bakora kugira ngo abandi babarebereho kandi bagafasha abandi baturage kuzamuka ngo kuko ibikorwa bya FPR si amagambo gusa ahubwo ni ibikorwa bifatika.

Ubu butumwa bwatanzwe na Bwana Munyandinda Emmanuel, Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu Muryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25/05/2014 yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye mu nteko rusange y’iri shyaka ku rwego rw’akarere ka Rwamagana.

Abagize inteko rusange ya FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, ubwo bari bakurikiye ibiganiro.
Abagize inteko rusange ya FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, ubwo bari bakurikiye ibiganiro.

Ngo kuba umuryango ba FPR Inkotanyi ari wo ufite abanyamuryango benshi mu karere ka Rwamagana, aho basaga 95% by’abaturage batuye aka karere kandi uyu muryango ukaba wimakaza indangagaciro z’ubupfura n’ibikorwa byo gukunda igihugu, ngo ntibyari bikwiriye ko hagaragara ibibazo bitandukanye birimo ubukene, ubujura, kutitabira gahunda za Leta nk’ubwisungane mu kwivuza ndetse no kudatanga serivise nziza.

Kugira ngo bigerweho, ngo bisaba ko buri wese yisuzuma kandi hakabaho gukurikirana ibikorwa hashingiwe ku byo buri wese ashinzwe, nk’uko Munyandinda yakomeje abivuga.

Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, akaba n’Ubuyobozi wako, Uwimana Nehemie, yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere ku bikorwa by’ingirakamaro bakora, ari na byo bigenda bizamura ibipimo by’iterambere mu nzego zose z’aka karere.

Komiseri ushinzwe imiyoborere muri FPR ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba, Munyandinda Emmanuel asaba abanyamuryango b'iri shyaka mu karere ka Rwamagana kurangwa n'ibikorwa bifatika.
Komiseri ushinzwe imiyoborere muri FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Munyandinda Emmanuel asaba abanyamuryango b’iri shyaka mu karere ka Rwamagana kurangwa n’ibikorwa bifatika.

Cyakora yongeye kubibutsa ko bakwiriye kongera ubukangurambaga kugira ngo gahunda z’iri shyaka ari na zo z’igihugu zibashe gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye, maze ibikorwa by’iterambere binahindura ubuzima bw’abaturage bigerweho.

By’umwihariko, abanyamuryango ba FPR mu karere ka Rwamagana basabwe kongera ubukangurambaga ku bijyanye n’ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza, kubungabunga umutekano ndetse no gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2015 A.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baganiriye na Kigali Today na KT Radio bavuze ko iyi nama yabaye ingirakamaro kuri bo ngo kuko bayungukiyemo amakuru agiye kubafasha mu bukangurambaga bw’abaturage kugira ngo iterambere n’imibereho myiza byabo bizamuke.

Hageraga n'ubwo bashyiraho morale.
Hageraga n’ubwo bashyiraho morale.

Abatanze ibitekerezo muri iyi nteko rusange ya FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana batsindagiye ko bakwiriye kongera kwisuzuma kandi bakajya bagirana inama kugira ngo ibikorwa byose bikorwa bigaragaze koko ko bitanga umusaruro ugirira umumaro abaturage bose b’akarere n’ab’igihugu muri rusange.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batsindagiye ko akarere ka Rwamagana gafite amahirwe menshi arimo ubutaka bwera, igihingwa cy’urutoki, ikawa, ahantu habereye inganda, ahantu habereye ubukerarugendo bishingiye ku biyaga bihari, ndetse no kuba gaturiye Umujyi wa Kigali; maze basabwa ko bakora ibishoboka byose kugira ngo aya mahirwe bayabyaze umusaruro.

Imbere (iburyo) ni Madame Mutiganda Francisca watorewe kuba Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana.
Imbere (iburyo) ni Madame Mutiganda Francisca watorewe kuba Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana.

Muri iyi nama, habayemo n’amatora ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, kuko ngo uwari usanzwe kuri uwo mwanya yasezeye.

Aya matora yegukanywe na Madame Mutiganda Francisca usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu. Amaze gutorwa, Madame Mutiganda yasabye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo babashe kuzamura ubukungu n’iterambere ry’abaturage b’aka karere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka