Rutsiro: Yaburiwe irengero nyuma yo kuvugwaho gutera inda umukobwa w’imyaka 16

Félicien Nzayisenga w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, ntari kugaragara mu bice byo hafi y’iwabo nyuma y’uko hari umukobwa utwite inda byavugwaga ko yayitewe na se wa Nzayisenga, ariko nyuma uwo mukobwa akaza kwemeza ko yayitewe na Nzayisenga.

Uwo mukobwa w’imyaka 16 y’amavuko yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri abanza cya Manihira. Bivugwa ko hari igihe cyageze aza guta ishuri ariko kuri ubu yari yararigarutsemo.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri uwo munyeshuri yigagaho, Balthazar Nikuze, avuga ko babikurikiranye basanga inda ashobora kuba yarayisamye mu kiruhuko cyo mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani mu mwaka ushize wa 2012.

Ikibazo cye ubuyobozi bw’ishuri ngo bwakigejeje ku rwego rw’umurenge, akarere na polisi kugira ngo bagikurikirane.

Abaturage babanje kuvuga ko uwo mukobwa yatewe inda n’umugabo witwa Bernard Ujyakuvuga ufite imyaka 44. Yigeze no kubifungirwa ariko nyuma aza kurekurwa kuko umukobwa yemeraga ko inda yayitewe n’umuhugu w’uwo mugabo witwa Nzayisenga.

Icyakora bamwe mu baturage bo muri ako gace bashidikanya ku muntu ushobora kuba yarateye inda uwo mukobwa hagati ya Nzayisenga na se umubyara, kubera ko uwo mukobwa yigeze kuvugwaho ubucuti hagati ye n’uwo mugabo witwa ujyakuvuga, dore ko ngo yigeze no kumara igihe kitari gito aba iwe mu rugo.

Kubera ko Ujyakuvuga akoresha abakozi bo mu cyayi, hari n’umugore witwa Ntawitondera Vestine yirukanye hanyuma amusimbuza uwo mukobwa, ariko Ujyakuvuga we akavuga ko uwo mugore ari we wivanye mu kazi ku bushake bwe, none ngo akaba ari na we ugenda amuharabika, kuko ngo basanzwe bafitanye n’amakimbirane ashingiye ku masambu.

Hagati aho umukobwa utwite ari kuba iwabo mu rugo mu gihe ubuyobozi n’iyo miryango bari gufatanya gushakisha uwo musore witwa Nzayisenga ushyirwa mu majwi ko ari we nyiri iyo nda.

Abatuye hafi y’ikigo cy’amashuri abanza cya Manihira uwo mwana w’umukobwa yigagamo, bavuga ko harimo n’abandi bana batwite, ariko umuyobozi w’ikigo akavuga ko batari babimenya neza gusa bakaba baravuganye n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rutsiro kugira ngo abakozi bacyo bazaze basuzume bamwe mu banyeshuri bakekwaho kuba batwite.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Manihira, avuga ko basanzwe bakorana inama n’ababyeyi bakaganira ku myitwarire ikwiye y’abana, ariko ngo ntibibuza ko usanga hari abana bananirana bakava mu ishuri bakajya gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abandi bakajya gukora mu mirima y’icyayi, ari na byo bituma bishora muri izo ngeso mbi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka