Rutsiro: PSF iratangaza ko itorero rizagirira akamaro abacuruzi n’igihugu

Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko bizeye ko itorero bagiye kujyamo rizabagura mu mikorere ndetse rikanagirira igihugu akamaro.

Ibi babitangaje kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015 mu nama yahuje urugaga rw’abikorera (PSF) n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo gutegura itorero bagiye kujyamo.

Iri torero ryasabwe na PSF ndetse abikorera baniyemeza kuzatanga amafaranga azakoreshwa muri iki gikorwa.

Perezida wa PSF mu Karere ka Rutsiro atangaza ko ingando zizabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n'igihugu.
Perezida wa PSF mu Karere ka Rutsiro atangaza ko ingando zizabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n’igihugu.

Perezida wa PSF mu Karere ka Rutsiro, Nsanzineza Erneste yavuze ko biteze umusaruro muri iri torero bisabiye.

Ati “Kuba twarisabiye ko twajya mu itorero ry’igihugu ni uko twabonaga bifite akamaro. Bizatuma turushaho kumenya neza gahunda za Leta ndetse byagure imikorere yacu kandi nitumenya gahunda za Leta tukagura n’imikorere yacu, bizafasha iterambere ry’igihugu ryihuta”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimye abacuruzi uburyo ubwabo bihitiyemo kujya mu Itorero ry’Igihugu. Yavuze ko bazahungukira byinshi kuko bazavana muri iryo torero impanuro n’inyigisho bamenye na gahunda za Leta ibafitiye mu iterambere ryabo nk’abacuruzi.

Yagize ati “Igishimishije ni uko bo ubwabo bisabiye kujya mu itorero ry’igihugu kandi bakaniyemeza kuzatera inkunga icyo gikorwa. Ndizera ko rero bazahavana byinshi by’ingirakamaro kandi bazarushaho kumenya gahunda za Leta”.

Abacuruzi bahagarariye abandi mu nama itegura itorero ry'abacuruzi.
Abacuruzi bahagarariye abandi mu nama itegura itorero ry’abacuruzi.

Mu Karere ka Rutsiro, abacuruzi 550 nibo bazitabira itorero rizabera inkumba mu cyiciro cya mbere mu bacuruzi bagera ku 3851bakorera muri aka karere, bakazamarayo iminsi 5.

Itorero ry’aba bacuruzi rizatwara amafaranga angana na Miliyoni 7, hakaba hifujwe ko buri mucuruzi yaba uciriritse hari amafaranga azatanga kugira ngo iki gikorwa kizagende neza, ubu hakaba hakurikiyeho gukora ubukangurambaga mu bacuruzi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka