Rutsiro: Kuba Kagame yavanye urwikekwe mu banyarutsiro ngo niyo mpamvu badashaka kumuhomba
Abaturage bo mu mirenge ya Kigeyo na Nyabirasi yo mu karere ka Rutsiro batangarije itsinda ry’abadepite ko bifuza ivugururwa ry’ingingo y’101 mu itegekonshinga, kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze ayobore u Rwanda bitewe n’urwikekwe rwari mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside ariko ku buyobozi bwe rukagenda rushira.
Abadepite barimo Hon Mureshyankwano Marie Rose na Hon Uwiringiyimana Philbert, babwiye abaturage ko ikibagenza ari ukumva ibitekerezo by’abanditse basaba ko ingingo y’101 yavugururwa.
Batangaje kandi ko ikindi cyabagenzaga ari ukumva iby’abataranditse kugurango hazakurikireho kamarampaka. Ariko abaturage bababwiye ko bagomba kubatumikira ko Perezida Paul Kagame akifuzwa n’abaturage bitewe n’uko yatumye Abanyarwanda babana mu mahoro.
Ndagijimana Joel yakoze Jenoside wo mu murenge wa Nyabirasi yagize ati” Njye mureba uyu nguyu sinari nzi ko nakongera kurebana n’abo nahemukiye, kuko nari interahamwe mbi cyane. Ariko kubera imiyoborere myiza Paul Kagame yampaye imbabazi ankura muri Gereza nisanga mu bandi niyo mpamvu nshaka ko yakongera gutorwa hahinduwe iriya ngingo.”
Mukeshimana Valery wo mu renge wa Kigeyo we ati “Ingingo ya 101 igomba guhinduka kubera ko abagore twagejejweho ibintu byinshi dusigaye tuvugira mu ruhame aho mbere bitabagaho, umugore asigaye ashaka ifaranga akarishyira ku mufuka.
Umugore asigaye ajya mu butumwa bwa kazi yagaruka umugabo ntagire urwikekwe, nta mugore ugikubitwa dusigaye tujya kugabana umugabane iwacu tuvuka mbere ntabwo byabagaho.”
Abaturage bo muri iyi mirenge nta n’umwe utifuje ko iyi ngingo y’101 yavugururwa n’abataranditse bavuze ko imbogamizi zo kutamenya gusoma no kwandika.
Ariko icyo bahuriraho ari uko manda y’umukuru w’igihugu yaguma ku myaka irindwi ariko kuri Perezida kagame ntihageho umubare wa manda, ariko uzamusimbura amaze gusaza akazajya ashyirirwaho manda bitewe n’icyizere afitiwe n’abaturage.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NYAKUBAHWA PAUL KAGAME NI INTWARI NATUYOBORE UBUZIRAHEREZO NI IMANA YAMU TWIHEREYE.
NYAKUBAHWA PAUL KAGAME NI INTWARI NATUYOBORE UBUZIRAHEREZO NI IMANA YAMUTWIHEREYE