Rutsiro: Ivugurura ry’abakozi rimanuye babiri mu murenge

Abakozi bakoreraga ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro bahawe amabaruwa agaragaza imirimo bazakora hakurikijwe amabwiriza ajyanye n’ivugurura ry’abakozi ba Leta, ariko babiri bamanuwe ku rwego rw’imirenge.

Kuva muri Nyakanga umwaka wa 2014 mu Rwanda hatangiye ivugurura ry’inzego muri za Minisiteri ubu hatahiwe urwego rw’uturere, muri Rutsiro iryo vugurura ryabaye kuwa mbere tariki ya 12/1/2015 ariko hari abatunguwe no kubona bisanze bajyanwe ku rwego rw’umurenge.

Akarere kakoragamo abakozi 46 arikoivugurura risize bikubye hafi kabiri.
Akarere kakoragamo abakozi 46 arikoivugurura risize bikubye hafi kabiri.

Umwe mu bakozi bamanuwe ku murenge utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kimwe na bagenzi be bari bategereje uko ivugurura rizagenda ariko akaba avuga ko yatunguwe.

Yagize ati “twari dutegereje igihe kirekire ivugurura ariko ntawatekerezaga ko wava ku rwego rw’akarere ukajya ku rwego rw’umurenge, ariko nabyakiriye gutyo ubwo nabonaga ibaruwa kuri uyu wa mbere nta kundi nabyakiriye gutyo”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu Karere ka Rutsiro unafite imicungire y’abakozi mu nshingano, Niyonzima Tharcisse yatangaje ko icyo bishimira cya mbere mu ivugurura ry’inzego ari uko nta mukozi wakoreraga akarere watakaje umwanya kuko bose babonye imirimo.

Niyonzima yatangaje ko ivugurura ryakozwe hakurikije amabwiriza ya MIFOTRA.
Niyonzima yatangaje ko ivugurura ryakozwe hakurikije amabwiriza ya MIFOTRA.

Ku kibazo cy’abamanuwe ku mirenge yavuze ko babikoze hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta nk’uko yayahaye uturere.

Yagize ati “Nk’uko minisiteri y’abakozi ba Leta yasabye ko abakozi bashyirwa mu myanya hakurikijwe amabwiriza niyo mpamvu natwe kuri uyu wa mbere twashyize abakozi mu myanya bitewe n’ibyo bize, ndetse hakurikijwe amabwiriza abakozi bose bakaba barabonye imyanya. Naho abagiye ku rwego rw’imirenge babiri ni uko twabonye ko ibisabwa ku rwego rw’akarere bitahuraga n’ibyo bize”.

Uretse aba bakozi bamanutse ku rwego rw’umurenge, undi mufatanyabikorwa wakoraga afitanye amasezerano na Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR), Rutagisha Aimable umwanya we wahawe uwari usanzwe ari umukozi w’akarere kuko iyi minisiteri yasabye uturere gufata uyu mwanya mu nshingano.

Umwanya Rutagihisha yakoragamo washyizwe mu maboko y'akarere bituma abura akazi.
Umwanya Rutagihisha yakoragamo washyizwe mu maboko y’akarere bituma abura akazi.

Mu gihe Akarere ka Rutsiro kari gafite abakozi 46 kakoreshaga ku rwego rw’akarere hatabariwemo batatu bagize komite nyobozi, ubu akarere kazakoresha abakozi basaga 80 bitewe n’imyanya mishya minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yashyizeho, ariko ngo Rutsiro izashyira abakozi muri iyi myanya hakurikijwe ubushobozi buzaba buhari ngo bakazajya babashyiramo buhoro buhoro kandi ngo ntacyo bizica, nk’uko ushinzwe imicungire y’abakozi yabitangaje.

Nta tariki izwi yashyizweho y’igihe ihererekanyabubasha rizabera kuko ngo bizajya bikorwa hakurikijwe igihe umukozi mushya abonekeye.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwageze se mukigo cya Rwanda Meteorology Agency,aho barimo kwirukana ba Engineers bagafata A1, cyangwa abafite uburambe bw’imyaka 10 babaye trained bagasimbuzwa abantu batazi iyo biva n’iyo bijya bazatwara Leta akayabo babatrainiga.Ikibazo nuko Minister wa MIFOTRA yari yavuze ko ntawe uzirukanwa afittinga muri structure none abantu bakoreraga kuri contracts bakaba bagizwe aba chaumeurs (jobless) nkaho bo atari abanyarwanda,nibizami byose bakoze bikagirwa imfabusa,bafite n’ama letters abashyira mukazi,ariko ibyo byose birimo kwirengagizwa.

Kibibi yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

aya makuru atanzwe na kigali today ntashingiro afite nibihuha byumukozi wa kigali today ukorera mu Rutsiro nkaba musaba kuyinyomoza kuko jyewe ntakazi nabuze umukozi bashyizeho aje ngo dufatanye akazi.

rutagisha aimable yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ahaaaa ntibyoroshye ariko koko niba amashuri yabo atabemerera byaba aribyo. Niba atari nkibiri muturere tumwe nkaka ntuyemo aho Nyobozi ishigaje umwaka ngo mandat irangire yaboneyeho kwikiza abo batavuga rumwe nuko bamwe iramanura abandi irirukana ababashije kuba mutuzu usanga twubatse muturere nabigererayo ndavuga ababasha guha influants muriyo Nyobozi akantu namwe murabyumva!!!

zuzu yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

aya mavugurura arasanzwe hose kandi akurikije amategeko ubwo abo byabayeho bakomeze baryoherwe nibyo bahawe ubwo ni ukobimeze nyine

pascasie yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka