Rutsiro : Ishyirahamwe AGHR rimaze gutanga inka 120 n’amatungo magufi 408 mu myaka ibiri gusa

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, AGHR (Association Générale des Handicapés au Rwanda) ryishimira ko mu myaka ibiri ishize rimaze koroza ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida n’abandi batishoboye bibumbiye mu makoperative atandukanye yo mu karere ka Rutsiro inka 120 n’amatungo magufi 408 mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene.

Abaturage bo mu mirenge ya Musasa, Murunda, Mukura na Manihira biganjemo abatishoboye ndetse n’ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida ni bamwe mu baheruka korozwa n’iryo shyirahamwe tariki 21/06/2013, rikaba ryarabashyikirije inka za kijyambere 36 n’amatungo magufi agizwe n’ihene n’intama 204.

Inka 120 n'amatungo magufi 408 byahawe abatishoboye n'ababana n'ubwandu bwa Sida.
Inka 120 n’amatungo magufi 408 byahawe abatishoboye n’ababana n’ubwandu bwa Sida.

Umubyeyi witwa Mukamusoni Thérèse w’abana barindwi akaba abana n’umugabo ufite ubumuga ni umwe mu bahawe inka n’iryo shyirahamwe. Avuga ko yahingaga agasambu gato afite ariko ntabonemo umusaruro kubera ko nta fumbire yakoreshaga. Yizeye kubona ifumbire, agahinga cyane cyane ibirayi, bikamutungira umuryango.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene asaba abahabwa ayo matungo kuyitaho uko bikwiye kugira ngo azabafashe guteza imbere imirire no kwivana mu bukene.

Yagize ati “ Iyi gahunda ya Girinka ni yo ntego yayo, ni ukugira ngo inka ive ku muntu umwe, izagere kuri bose. Mugerageze rero amata mubonye mbere yo kugira ikindi muyakoresha, mubanze mwihaze mu biribwa.”

Amatungo bahabwa azabafasha kwivana mu bukene.
Amatungo bahabwa azabafasha kwivana mu bukene.

Umushinga AGHR uterwa inkunga n’ikigega Global Fund. Umaze imyaka ibiri ukorera mu karere ka Rutsiro ukaba uherutse kongera kwemererwa gukorera muri ako karere mu yindi myaka ibiri iri imbere, mu gihe indi mishinga ibiri yo yakoreraga mu karere ka Rutsiro ifashwa na Global Fund yahagaritswe.

Umuhuzabikorwa w’umuryango AGHR, Zacharie Nkundiye asobanura ko zimwe mu ngamba bafite mu myaka ibiri iri imbere ari ugufasha abaturage gukomeza kubyaza umusaruro inkunga umushinga wabahaye.

Ati “Tuzakomeza kubafasha kugira ngo amakpoerative yabo atere imbere, agire ubuzima gatozi, tuzabafasha kumva ko ibyo bahawe bagomba kubibyaza umusaruro.”

Abahawe amatungo basabwe kuyitaho kugira ngo bace ukubiri n'imirire mibi.
Abahawe amatungo basabwe kuyitaho kugira ngo bace ukubiri n’imirire mibi.

Umushinga AGHR watangiye mu kwezi kwa gatandatu 2011, ukaba umaze koroza amakoperative anyuranye yo mu karere ka Rutsiro inka 120 n’amatungo magufi 408.

Mu bindi bikorwa byawo birimo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no kwigisha abaturage kuboneza urubyaro, guhugura abajyanama b’ubuzima no guhugura abagenerwabikorwa muri gahunda yo kwihangira imirimo, kwirinda SIDA no kurwanya ubukene.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka