Rutsiro: Babiri bitabye Imana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro rwihishwa

Nsabimana Stefano na Ntahontuye bo mu kagari ka Tangabo mu murenge wa Manihira bitabye Imana tariki 19/02/2013 bahitanywe n’umuyoboro w’amazi bifashishaga mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Kuwa kabiri mu ma saa saba z’amanywa ni bwo abo bagabo barimo bacukura rwihishwa mu kirombe cy’uwitwa Marenge Pascal wabakoreshaga mu buryo butemewe.

Mu gihe barimo bakusanyiriza igitaka mu muyoboro w’amazi kugira ngo babone uko bakiyungurura, abandi bakozi bari kumwe na bo ngo bagiye haruguru yabo barekura amazi bari bafungiye haruguru, amanukana muri wa muyoboro abasangamo.

Ikirombe cya Marenge ni cyo abo baturage babiri basizemo ubuzima.
Ikirombe cya Marenge ni cyo abo baturage babiri basizemo ubuzima.

Kubera ko yari afite umuvuduko ukabije, ngo yahise abamanukana, abavana hejuru ku musozi abageza mu gishanga. Abari muri icyo gishanga ngo babonye amazi abageraho amanukanye n’ abantu ariko bagiye kureba basanga bashizemo umwuka kubera ko yari abavanye kure kandi bakaba baragiye bikubita no ku mabuye.

Abarekuye ayo mazi bahise bahunga ariko abandi baturage bari aho hafi babwiye Kigali Today ko nta bugome babikoranye kubera ko ngo bari basanzwe bakorera hamwe kandi ngo bakaba barayarekuye batekereza ko abo yahitanye bahagaze ku ruhande, bamaze kuva rwagati mu muyoboro ayo mazi yagombaga kunyuramo.

Iyo mirambo yahise ijyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo isuzumwe mbere yo gushyingurwa.

Inshuti n'abavandimwe bari baje gufata mu mugongo umwe mu miryango yagize ibyago.
Inshuti n’abavandimwe bari baje gufata mu mugongo umwe mu miryango yagize ibyago.

Nsabimana Stefano asize umugore n’abana batatu, mu gihe Ntahontuye we asize umugore n’umwana umwe. Imiryango yabo isaba ubuyobozi ko bwayifasha gukurikirana Marenge wabakoreshaga. Icyakora Marenge na we ntabwo yongeye kugaragara hafi aho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka