Rutsiro: Arashima ko nyuma yo kuva muri FDLR Leta itamutereranye

Umusore witwa Munyanshongore Maurice arashima ko nyuma yo gutoroka FDLR akagaruka mu Rwanda, Leta itamutereranye ahubwo yamurihiriye amashuri ubu akaba ari umwalimu.

Munyanshongore yinjiye muri FDLR mu mwaka wa 1997ubwo yari afite imyaka 10 bamusanze ku kirwa cy’IJWI 1997 awuvamo mu mwaka wa 2004 ari nabwo yatangiye kwiga amashuri yisumbuye arihirwa na Leta y’u Rwanda ubu akaba ari umwalimu muri College Indashyikirwa ibarizwa mu karere ka Rutsiro.

Uyu musore tangaza ko yakoranye n’umutwe wa FDLR akiri muto ariko ngo kuwuvamo ntibyamworoheye akaba ariyo mpamvu avuga ko Imana yamurokoye kuko yavuyemo agasubira mu buzima busanzwe.

Abisobanura atya “njye nagiye muri FDLR nkiri umwana banshutse ariko kuba naravuyemo nkaba nararihiwe amashuri na Leta y’u Rwanda byampinduriye ubuzima”.

Ngo yakoranye na FDLR akiri muto nyuma aza kubona ububi bw'uwo mutwe awuvamo.
Ngo yakoranye na FDLR akiri muto nyuma aza kubona ububi bw’uwo mutwe awuvamo.

Munyanshongore aganira na Kigali Today yatangaje ko kuva muri FDLR biba bikomeye kuko ngo iyo babimenye bahita bakwica ariko we ngo byaramuhiriye arinda avamo ntawe umenye gahunda ye yo kwitandukanya nawe.

Akiri muri FDLR ngo baryaga ibyo bibye aho babaga i Masisi kuko batahingaga cyangwa ngo bakorere amafaranga ahubwo biraraga mu mirima y’abaturage.

Ababakuriye ngo babakanguriraga gushyira imbaraga mu kuhamagarira abandi basore baba bazi kugirango gahunda yo gufata u Rwanda izaborohere bamaze kugira ingufu.

Munyanshongore ubu aragira inama abantu bose baba bakiri muri uwo mutwe cyangwa bifuza gukorana nawe kubireka kuko nta kamaro abibonamo.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda ntirwanga abana barwo aho baba bari hose kimwe nk’aba bo muri fdlr ahubwo ibakangurira gutaha maze ngo baze bafatanye natwe guteza imbere u Rwanda

helene yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka