Rutsiro: Akarere kemereye abadepite ko isuku ikiri nke biyemeza kuyihagururkira

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwemeye amakosa ku kibazo k’isuku, bunatangaza ko bwiyemeje kwikubita agashyi ngo iyi suku nke irangire. Babitangaje bwo itsinda ry’abadepeti ryari ryahagurukijwe n’iki kibazo ryabagendereraga kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015.

Itsinda ry’abadepite rigizwe na Hon. Mureshyankwano Marie Rose na Philbert nibo bari basuye akarere ka Rutsiro, aho bagaragarijwe ko isuku ikiri nke ariko bizezwa ko bagiye gufata ingamba zo gukemura iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard umuyobozi yagize ati “Iisuku biracyagaragara ko ikiri nke kuko usanga hari yaba abayobozi ,abaturage batita ku isuku ariko nk’uko gukora isuku ari uguhozaho tugiye kuyihagurukira binyuze mu bayobozi b’imidugudu kuko ari nabo babana n’abaturage ku buryo ikibazo cy’isuku cyavaho.”

Abadepite bagiriye aka karere inama yo gukora cyane kugira ngo barwanye isuku ikiri nke nk’uko Hon Mureshyankwano Marie Rose yabivuze mu izina ry’iri tsinda ry’abadepite.

Inzego z'umutekano zifatanyije n'abayobozi b'inzego zibanze ,abayobozi bakaba basabwe kwikubita agashyi bagahagurukira isuku nke.
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abayobozi b’inzego zibanze ,abayobozi bakaba basabwe kwikubita agashyi bagahagurukira isuku nke.

Ati “Njye sinabona icyo mvuga kuko biteye isoni amaso araduhaye tugendeye ku byo batugararagarije mu buryo isuku ihagaze mu karere ka Rutsiro,sindi buvuge menshi gusa mugomba gukora cyane kugira ngo iyi suku iranduke.”

Hon.Mureshyankwano yakomeje asaba inzego z’ibanze zifatanyije n’abashinzwe isuku guhagurukira iki kibazo ku buryo ubwo bazagaruka bazasanga iki kibazo cyararangiye.

Umuyobozi w'akarere nawe yemera ko isuku ikigaragara ariko ngo bagiye gufata ingamba ku buryo komite zishinzwe isuku zigiye gushyirwamo imbaraga.
Umuyobozi w’akarere nawe yemera ko isuku ikigaragara ariko ngo bagiye gufata ingamba ku buryo komite zishinzwe isuku zigiye gushyirwamo imbaraga.

Isuku nke muri aka karere ishingiye kuba benshi mu baturage ngo badafite ubwiherero, ibimoteri, kudakaraba kuri bamwe bituma barwara amavunja,isuku nke y’ibikoresho mu tubari ndetse no muri za resitora hakaba hasabwe ko Komite z’isuku kuva ku kagari kugeza ku karere zikora cyane kuko basanze zaradohotse.
Muri rusange imirenge ine Murunda,Rusebeya,Manihira na Mukura niyo yagaragajwe nk’ifite isuku nke kurenza indi muri 13 igize akarere ka Rutsiro.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu maguru mashya bashake uko bakemura iki kibazo cy’isuku nke maze umucyo uganze i Rutsiro

comando yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

rwose ibi ntawe utabishyigikiye kuko bije guhindura imibereho yabanya Rutsiro .ariko ntimuzibagirwe isuku yahocbaryama.

alias yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka