Rutsiro: Abagize uruhare mu kunyereza amafaranga ya MUSA bagiye gukurikiranwa
Nyuma y’ubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa mu Karere ka Rutsiro n’itsinda ry’abagenzuzi b’imari boherejwe n’ubuyobozi bw’intara y’I burengerazuba ngo harebwe niba amafaranga y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) yaracunzwe neza, hagaragaye amafaranga yaburiwe irengero abagize uruhare mu kuyanyereza bakaba bagiye gukurikiranwa ngo babiryozwe.
Nyuma yo kugaragaza ko aya mafaranga atacunzwe neza nk’uko bikwiye ubuyobozi bw’intara ndetse n’ubw’akarere bwiyemeje gukurikirana iby’iki kibazo maze ngo abanyereje ayo mafaranga bayaryozwe ndetse bace imbere y’ubutabera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul ari nawe wari uyoboye uyu muhango wo kumurika ibyavuye mu bugenzuzi, yanenze abantu bose bafite aho bahuriye n’amafaranga ya MUSA aho yavuze ko barangaye ku mafaranga y’abaturage nyamara yagombaga kubafasha kubungabunga ubuzima bwabo mu gihe barwaye.
Ati “abashinzwe kwakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’abaturage barahemutse kubera uyu mubare w’amafaranga utazwi aho wagiye kandi ni nayo mpamvu twahagurutse ngo dukurikirane iki kibazo mu maguru mashya kugira ngo ababikoze babibazwe”.
Jabo Paul kandi yasabye abashinzwe iyo misanzu kunoza imikorere kuko bazi inshingano zabo, anabasaba kujya bagaragaza abafite ingeso yo kwiba imisanzu y’abaturage.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ngo bwagerageje gukurikirana itangwa ry’iyo misanzu ariko ntibashobora kuzenguruka akarere kose, ariko ubu ngo bagiye kujya bakora igenzura buri mwaka, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Twakomeje kujya tugenzura uko imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ikoreshwa ariko kubera ko tutabashaga kugera hose niyo mpamvu tutabashije kumenya aya makosa yose”.
Abafite iyi misanzu mu nshingano zabo batanze ibisobanuro ariko ubuyobozi ntibwanyurwa bubasaba kwisubira ho, kandi ko batagomba gukoresha mu nyungu zabo amafaranga yatanzwe n’abaturage.
Ikindi cyagarutswe ho ni abayobozi b’inzego z’ibanze badakurikirana ngo barebe imisanzu y’abaturage yatanzwe niba yarageze aho igomba kugera bakaba basabwe nabo kwikubita agashyi.
Amafaranga yanyerejwe asaga Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 ishize ibi ngo bikaba ari nabyo biteza aka karere kugira amadeni mu bitaro n’amavuriro atandukanye, kuko ubu Rutsiro ifitiye ibitaro n’ibigo nderabuzima ideni rya miliyoni zisaga 120.
Muri ayo mafaranga yaburiwe irengero harimo ibitabo bya Kitansi 23 byabuze, igitabo kimwe kikaba kivamo amafaranga ibihumbi 150 ndetse n’amafaranga yakiriwe ariko ntagezwe kuri Konti ya MUSA.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Amafranga ni ibiryo bihiye, ikindi uko abura ntaze umenya uko biza. Gusa amafranga menshi aburira mu bayobozi b’ibanze, naho umucungamali wa Musa mu karere ka Rutsiro azazira ubwitonzi bwe bubyara uburangare ntamenye inshingano ze zikomeye akizera abantu n’ubwo baba umugore we Zaninka na se KANYABIKARI ntawe ugushyirira mu nda.
Ubwitonzi bwe azabujyane mu gipadiri naho ku mafranga byo byatuma azira ibyo atakoze, kandi niba nawe yarabikoze,...bye bye.
NIMUREKE GUKATIRA ABANDI IBIHANO BATAREGEZWA IMBERE Y’UBUTABERA KUKO NTAWUMENYA AHOBWIRA AGEZE EJO ASHOBORA KUBA WOWE CG UMWANA WAWE,GUSA @NANONE KUNYURWA BIRAKWIYE.
Barabeshya imivu y’amarira n’imivumo yabatindi birabatembana pe
Ibi bisambo ni bifatwe hakirir kare bisyhikirizwe inzego z’ubutabera kandi baryozwe umutungo wa rubanda baba banyereje ,hatezwa ibyabo kugira ngo aya mafaranga aboneke.birababaje aho umuntu abeshya abantu ko yibwe kitansi,ntanabivuge, nibafatwe kare bataracika dore ko bamwe absigaye binyurira iyubusamo bagatoroka.
Bariya bantu ahubwo bakwiriye gufatwa hakiri kare ejo batazarcika abantu kuko ntawe uba yababwiye ngo barye ibya rubanda .niyo mpamvu babahemba mesnhi bajye banyurwa nibihembo bahembwa. bagomba kugarura ayo mafaranga mu maguru mashya. aho umuntu abeshya ngo yibwe ibitabo koko ntabivuge ,ninde umugerera mubiro se? hajye hatezwa imitungo yabo baba barakoreshejemo hakiri kare .