Rutsiro: Abacukura amabuye y’agaciro rwihishwa bemeye kubireka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwagiranye inama n’abavugwaho ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro birangira abavugwaga muri ibyo bikorwa biyemeje kubihagarika no gukumira undi wese wabijyamo.

Ibyo biganiro byabaye tariki 19/02/2013 bihuza abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego zishinzwe umutekano hamwe na bamwe mu bavugwaho ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Nubwo abakekwa muri ibyo bikorwa bitabiriye iyo nama ari 20 gusa, umuyobozi w’akarere avuga ko abakekwaho ubwo bucuruzi bagera no kuri 50, ndetse umwe mu bacuruza ayo mabuye we avuga ko haramutse hakozwe igenzura mu karere hose bashobora kubonamo abagera ku ijana bagura bakanagurisha ayo mabuye.

Ibyo biganiro byari bigamije kumenya abakora ubwo bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, uburyo babikoramo, kumenya ababirimo bose n’ingamba zafatwa kugira ngo bihagarare. Habayeho gusasa inzobe, babwizanya ukuri ku buryo abavugwaho kugura no kugurisha ayo mabuye bari mu nama babyiyemereye ndetse bavuga n’amazina y’abandi babifatanyamo.

Ingamba zafashwe ni uko abacuruzi b’amabuye y’agaciro bitabiriye iyo nama bakoze amatsinda yo kurwanya ubucukuzi mu kajagari hakurikijwe uduce bakomokamo. Biyemeje gutanga amakuru mu gihe cyose babonye umuntu uwo ari we wese ajyamo mu buryo butemewe kugira ngo hakomeze haboneke uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.

Abibaga cyangwa se abaguraga amabuye acukurwa aho sosiyete zayacukuraga mbere zahagaze, bo bumvikanye n’akarere ko bahagarara hanyuma bakareba n’abandi babijyamo. Ubuyobozi bw’akarere na bwo bwiyemeje gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke sosiyete ibishoboye kandi ikora ubucukuzi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muri iyo nama kandi byagaragaye ko mu mashyamba kimeza ya Gishwati na Mukura na ho hakorwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Abacukuragamo beretswe amategeko n’ibihano bibagenewe hanyuma na bo bemera ko batazasubiramo.

Umuyobozi w’akarere ati: “Igisigaye ni ugukurikirana tukareba niba koko ingamba twafashe zizashyirwa mu bikorwa”.

Abitabiriye iyo nama biyemeje ko bazongera guhura nyuma y’ukwezi kumwe ndetse hagatumirwamo n’abandi benshi bavuzweho ko na bo bakora ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, dore ko hari n’abandi batumiwe ariko bakanga kuza muri iyo nama kubera ko ngo bakekaga ko bashobora guhita bafatirwa ibihano.

Mu mirenge hafi ya yose igize akarere ka Rutsiro uko ari 13 habonekamo amabuye y’agaciro, ibi bikajyana n’uko muri iyo mirenge hafi ya yose hagaragara ibikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bwayo mu kajagari. Ngo hari n’igihe umuturage ajya gucukura umusarani, ibyari umusarani bigahinduka ikirombe cy’amabuye.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro avuga ko ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu kajagari bugomba guhagarara kuko buhombya akarere n'igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu kajagari bugomba guhagarara kuko buhombya akarere n’igihugu muri rusange.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abaturage baciriritse ari na bo bajya mu birombe, rimwe na rimwe bagahuriramo n’ingaruka zirimo n’urupfu.

Ikindi kibazwagaho mbere ni irengero ry’ayo mabuye y’agaciro n’uburyo agezwa ku isoko, dore ko aba yacukuwe mu buryo butemewe, ariko byaje kumenyekana ko yoherezwa ku bantu bo mu tundi turere minisiteri y’umutungo kamere yagiriye icyizere, ikabaha ibya ngombwa byo kuyashyiraho ibimenyetso (tagging) kugira ngo yemererwe kujya ku isoko.

Urugero rwatanzwe ni urw’umuntu ukorera hafi y’agasanteri ka Gashubi mu karere ka Ngororero ufite ikirombe ndetse n’ibya ngombwa byose ku buryo ngo amabuye menshi aturuka mu karere ka Rutsiro ari ho ajyanwa hanyuma uwo muntu akabafasha kuyashyiraho ibimenyetso ku buryo ajya ku isoko byitwa ko na yo yacukuwe muri icyo kirombe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwiyemeje kugirana imikoranire ya hafi n’uturere bihana imbibi, minisiteri y’umutungo kamere ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (OGMR) kugira ngo bafatanye gukemura icyo kibazo cy’ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka