Rusizi: Urwego rwa DASSO rworoje abarokotse Jenoside

Abagize Urwego rwa DASSO mu Karere ka Rusizi bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu gucunga umutekano, baremera imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aborojwe ihene n'abaziboroje bishimira igikorwa bagezeho.
Aborojwe ihene n’abaziboroje bishimira igikorwa bagezeho.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rusizi, Sekanyambo Eusbert, avuga ko muri iki gikorwa, bishimiraga ibyo bamaze kugeraho kuva uru rwego rushinzwe, birimo gucunga umutekano no gutangira amakuru y’umutekano ku gihe.

Sekanyambo yagize ati “Twishimira ko twashoboye gucunga umutekano dutanga amakuru ku gihe. Ibyo twabonye bigomba guherekezwa n’ibikorwa byo koroza ihene abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ni yo mpamvu twaboroje izi hene 10.”

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bugarama borojwe izi hene, bashimira uru rwego rwa DASSO rwongeye kubaha amahirwe yo kugira itungo mu rugo rwabo, dore ko bamwe ngo nta tungo na rimwe bari bakigira.

Aba DASSO bagiye gushyikiriza abarokotse Jenoside ihene baboroje.
Aba DASSO bagiye gushyikiriza abarokotse Jenoside ihene baboroje.

Murekatete Berina yagize ati “Aka gatungo ndakishimiye cyane kuko kuva nitwa jye, ni bwo bwa mbere mpawe ubufasha usibye ejobundi bampaye umuganda. Ndabashimiye, Inana ibahe umugisha.”

Aba borojwe biganjemo abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeza kuvuga ko iyo babonye ibikorwa nk’ibi, bumva ko batasigaye bonyine, bityo ntibaheranwe n’agahinda.

Bavuga ko niborora aya matungo neza, azabafasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe bahuraga na byo mu buzima bikabagora.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rusizi avuga uko bishimira ibikorwa bagezeho mu gihe gito bamaze.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rusizi avuga uko bishimira ibikorwa bagezeho mu gihe gito bamaze.

Iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyatwaye amafaranga agera ku bihumbi 200Frw yakusanyijwe n’abantu 75 bagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) mu Karere ka Rusizi, kikaba cyasojwe n’ubusabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka