Rusizi: Undi munyamabanga nshingwabikorwa yanditse asaba kwegura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare mu Karere ka Rusizi Nsengimana Claver nawe yanditse asaba kwegura ku mirimo ya Leta.

Ni nyuma yaho abandi banyamabanga batatu bo mu mirenge ya Nkungu , Gashonga, Nkombo n’uwari ushinzwe ishami ry’iterambere mu karere mu cyumweru gishize, nabo beguye bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite.

umuyobozi w'akarere ka Rusizi (hagati) yemeje aya makuru.
umuyobozi w’akarere ka Rusizi (hagati) yemeje aya makuru.

N’ubwo bose bavuga ko beguye ku mpamvu zabo, amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko byatewe n’imicungire mibi y’amafaranga ya VUP yagiye akoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic,avuze ko abo bayobozi basezeye ku nshingano zabo bitewe n’uko bagiye bacunga gahunda Leta igenera abaturage nabi aho kugira ngo zibateze imbere ahubwo bagakomeza gusubira inyuma.

Yagize ati “Basezeye ku nshingano zabo bitewe na gahunda nyinshi z’Akarere zo guteza imbere abaturage zitagenze neza ugasanga abaturage, aho kugira ngo bagire aho bava ahubwo bagakomeza gutaka ubukene ugasanga abayobozi barazigiyemo bakazicunga nabi.”

Zimwe muri izo gahunda zakuzwe kuvugwa ko zacunzwe nabi harimo VUP yaje ije gufasha abaturage, ariko ugasanga amafaranga yayo yaracunzwe nabi muburyo bunyuranyije n’amategeko na gahunda ya “Gira inka Munyarwanda.”

Harerimana akomeza amara impungenge abaturage badafite abayobozi b’Imirenge, ababwira ko bakwiye kumva ko ntagikuba cyacitse, kubera kandi ko serivisi bakeneye ku mirenge bazazibona aha akaba anavuga ko n’akarere kazababa hafi.

Biravugwa ko aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bashobora gukurikirwa n’urutonde rw’abakozi batari bake barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, uhagarariye VUP ku rwego rw’akarere n’abayishinzwe mu mirenge.

Gusa umuyobozi w’Akarere avuga ko abo atarabona amabaruwa yo gusezera kunshingano zabo.

Kugeza kandi ubwo twandikaga iyi nkuru twabashije kumenya ko abandi banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bagera kuri 11, abakuriye VUP 2, Veterineri 1 wa Nkungu n’abashinzwe iterambere ry’Utugari bagera kuri 2 nabo bari bamaze kwandika basezera ku mpamvu zabo bwite

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka