Rusizi: Nyuma yo guhura n’imihangayiko abanyarwanda 36 bahisemo gutaha

Mu nkambi ya Nyagatare iri mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, isanzwe yakira by’agateganyo impunzi z’abanyarwanda zitahuka, hageze impunzi z’abanyarwada 36 ziturutse muri zone ya Masisi no ku Idjwi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3/9/2014.

Mu batahutse harimo abagore 12, umugabo 1 n’abana 23, bose bagahuriza ku kuvuga ko ubuzima bubi babagamo ari bwo butumye bahitamo gutaha, ndetse aba bo ku Idjwi bavuga ko bumvaga inshuro nyinshi bagenzi babo babakangurira gutaha ku maradiyo anyuranye yo mu Rwanda, bahitamo gucika abarwanyi ba FDLR babafataga bugwate aho mu mashyamba barataha.

Kubera imibereho mibi bahisemo gutaha mu rwababyaye.
Kubera imibereho mibi bahisemo gutaha mu rwababyaye.

Umukecuru witwa Lydia Furaha n’undi mugore witwa Nyirahabineza Christine, mu kiganiro n’itangazamakuru, bavuze ko icyabatindije gutaha ari uko bari barashatse abagabo b’abanyekongo bakibwira ko ari byo bizabahesha amahoro aho bari bari, nyamara ngo abagabo babo baje gupfa maze abaturanyi babo b’abanyekongo batangira kubabuza amahwemo bavuga ko bakomeza kubahingira ubutaka kandi atari abanyekongo, ngo bakababwira ko nibadataha iwabo bazabica kuko bakomeza kubasahura.

N’ubwo ngo ku rundi ruhande bumvaga andi majwi ababwira ko nibatekereza ibyo gutaha bazahita bicwa, ngo bararebye basanga batakomeza kuba muri ayo mashyamba nta n’abagabo bagira kandi hasanzwe hari n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ntihagire ugira icyo abikoraho bahitamo gutoroka baritahira.

Tungane Alphonse ni we mugabo wenyine watahutse muri aba. Avuga ko yari amaze imyaka 18 muri zone ya Masisi akaba yarahahuriye n’ingorane zikomeye cyane kuko we na bagenzi be babanaga baterwaga n’imitwe y’abarwanyi yuzuye aho babaga, irimo na Raia Mutomboki, yababuzaga amahwemo ndetse bamwe muri bo bakanabica abibonye atyo ahitamo gutoroka aritahira, akishimira kugera mu Rwanda amahoro.

Abatahutse barimo umugabo umwe n'abagore n'abana.
Abatahutse barimo umugabo umwe n’abagore n’abana.

Icyo abatahuka bahurizaho ni uko bishimira ukuntu bakirwa bageze mu Rwanda kuko ngo hari bamwe baza bumva baje gupfa cyangwa gufungwa bakurikije ibyo baba barabwirwaga, nyamara bagatangazwa no kugera mu Rwanda bakakirwa nk’abanyacyubahiro mu burengenzira bw’ikiremwamuntu busesuye, bagahita bicuza icyatumye batinda gutaha bakomeza gutakariza ubuzima muri ayo mashamba kubera gushukwa na bo bagashukika.

Abaganiriye n’itangazamakuru bose basabye bagenzi babo basize muri ayo mashyamba kwihutira gutaha bakaza kubaka igihugu cyabo aho gukomeza gupfa umusubizo kubera ubujyahabi bwo muri ayo mashyamba, bakaba bizeye neza ko n’abasigaye bazataha kuko bamaze kumenya neza ko mu Rwanda ari amahoro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka