Rusizi: MIDIMAR na UNHCR barizeza gukemura ibibazo inkambi ya Nyagatare ifite

Minisitiri muri Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucura impunzi (MIDIMAR) ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda basuye inkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi mu rwego rwo gushakira umuti bimwe mu bibazo iyo nkambi ifite kugirango abayinyuramo batahutse bajye bacumbika aheza.

Minisitiri muri MIDIMAR, Mukantabana Seraphine , yavuze ko nyuma yo gutambagizwa iyo nkambi basanze amahema yakirirwamo abantu kimwe n’aho abakozi baho bakorera byose bishaje avuga ko mu ngamba bafashe ari uko bagiye kurebera hamwe icyakorwa cyose kugirango iyo nkambi ivugururwe hagendewe kugishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi.

Amwe mu mazu agize inkambi y'agateganyo ya Nyagatare.
Amwe mu mazu agize inkambi y’agateganyo ya Nyagatare.

Muri urwo ruzinduko bakoreye muri iyo nkambi iri mu murenge wa Gihundwe tariki 04/09/2014, Minisitiri Mukantabana yavuze ko bazubaka inyubako zijyanye n’igihe muri iyo nkambi bityo bikazafasha kwakira abantu mu icyubahiro.

Ku kibazo kijyanye n’inyubako zishaje ziri muri iyi nkambi Azam Saber yavuze ko akurikije uko yabonye inyubako ziri mu Rwanda UNHCR atariyo ikwiye kuba ikorera mu nyubako zidasobanutse avuga ko abantu bakirwa muri iyo nkambi bakwiye kwakirirwa aheza habahesha icyubahiro.

Minisitiri Mukantabana n'umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda basuye inkambi ya Nyagatare basobanurirwa imiterer yayo.
Minisitiri Mukantabana n’umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda basuye inkambi ya Nyagatare basobanurirwa imiterer yayo.

Nyuma yo kugaragaza bimwe mu bibazo byari bibangamiye inkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo bakizezwa ko bigiye kuvugutirwa umuti, abakozi b’iyo nkambi bishimiye uru ruzinduko rw’abo bayobozi ku bufasha babijeje buzatuma bakomeza kunoza imirimo yabo neza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega u Rwanda rumaze kugira impunzi nyinshi gusa njye nshima uburyo nibura bafatwa, ugereranyije nahandi njye naba narageze muri ibi bihugu bindi biba bifite impunzi u Rwanda ruza rwose kumwanya mwambere mkwita kumpunzi ni ubwo ibibazo bitabura

kamanzi yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka