Rusizi: Ishyaka PSD muri gahunda yo gutanga abakandida Depite

Hagamijwe kuzagira uruhare rugaragara mu gikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryakoze inama rusange mu karere ka Rusizi maze abayoboke baryo bashishikarizwa kwitabira kwiyamamariza iyo myanya.

Muri iyi nama yabereye ku cyicaro cy’ishyaka PSD i Kamembe tariki 24/06/2013, ibyibanzweho cyane ni ibisabwa kugira ngo umuntu abe yaba umukandida uhatanira umwanya w’ubudepite; nk’uko byasobanuwe na Mme Mukandasira Caritas wari umushyitsi mukuru muri iyi gahunda.

Perezida wa PSD mu karere ka Rusizi, Bizimana Deogratias,yashishikarije abayoboke b’iryo shyaka gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no kuzishakamo abazaba indorerezi zizahagararirira abandi mu byumba by’amatora.

Abayoboke ba PSD mu karere ka Rusizi bishimiye uku guhura maze biyemeza ko bazakomeza gutahiriza umugozi umwe banitabira igikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Iyi nama rusange y’ishyaka PSD yabereye mu karere ka Rusizi yari mu rwego rwo gusaba abashaka kwiyamamariza kuzaba abadepite kwiyandikisha, aha abakandida batandatu akaba ari bo biyandikishije. Mu bayitumiwemo bagera 70 hitabiriye abagera kuri 65.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane kandi inkuru irashimishije ariko itariki congres yabereyeho ni 23/06/2013.
Murakoze

BIZIMANA MINANI Deogratias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka