Rusizi: Inama za FDLR zabereye benshi inzitizi mu gutahuka
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) baravuga ko inama barekoreshwaga n’umutwe wa FDLR zigamije kubangisha igihugu cyabo bababwira ko utashye wese ahura n’itotezwa ritandukanye, arizo zibera benshi inzitizi mu gutahuka kuko zibaca intege.
Ubwo aba banyarwanda batahutse ku wa 09/02/2015 bageraga mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu Karere ka Rusizi bavuze ko batunguwe n’uburyo bakiriwe ugereranyije n’amakuru y’urucantege bahuraga nayo bakiri mu mashyamba muri RDC, icyakora ngo byahise babaha icyizere dore ko mbere yo gutahuka bari bazi ko ibyo FDLR yababwiraga by’uko abatahutse bahura n’ibibazo bitandukanye ari ukuri.
Nyuma yo kugera mu Rwanda bakakirwa bene ako kageni bitandukanye n’ibyo bibwiraga, bashishikajwe no guhita bakangukangurira bagenzi babo gutahuka kuko basanze igihugu gitembamo amahoro. Aha ni naho bahera bavuga ko ibyo uwo mutwe ubabwira ari ibishuko byo kugira ngo bakomeze kuwiruka inyuma mu mashyamba ya RDC kugira ngo bakomeze kurengera inyungu zabo.
Ngango, umusaza w’imyaka 60 we avuga ko yatinze gutahuka kubera ko FDLR yari yarabazitiye bityo bakabura inzira zo gutahuka.
Zimwe mu mpamvu zituma bazitirwa n’uwo mutwe ngo ni uko basa n’abagizwe ingwate nawo kubera imirimo babakorera n’imisanzu batanga bigakomeza kubyarira inyugu abayobozi bawo nk’uko uyu musaza akomeza kubitangaza.
Aba banyarwanda batahutse bagizwe n’imiryango 13 irimo abantu 33 bagizwe n’abagore 10, abagabo 4, n’abana 19, abenshi bakaba baturutse muri Kivu y’Amajyepfo muri zone za Karehe, Uvira, Fizi ndetse no muri Kivu y’Amajyaruguru muri zone ya Masisi, abenshi bakaba berekeza mu Turere twa Rusizi, Rubavu, ahahoze ari Perefegitura ya Kibuye, iya Gikongoro n’iya Butare.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni danger kongera kwinjira murwababyaye nIMANA yonyine gusa
guhera kera FDLR yagize ingwate abanyarwanda benshi
ubwo bamenye ubwenge bagacika icyo kinyoma ubu bakaba baje iwabo bakore ibishoboka byose maze bakangurirebagenzi babo gutaha i Rwanda dufatanye kubaka igihugu