Rusizi: Igitaramo cy’umugoroba w’ababyeyi ngo ni inzira irambye y’iterambere

Abagore bo mu karere ka Rusizi bakoze igitaramo cyiswe umugoroba w’ababyeyi hagamijwe kurebera hamwe no kwishimira ibyo bagezeho birimo kugarura indangagaciro n’umuco mu muryango nyarwanda, guhuza ingo zibanye mu makimbirane n’ibindi ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.

Nkuko aba bagore babitangaza ibyo bamaze kugeraho ngo babikesha akagoroba k’ababyeyi aho ngo bahuraga bagasasa inzobe babwizanya ukuri ku bibazo biri mu miryango yabo byose bigatuma bikemuka bitaragira ingarukambi ku miryango yabo.

Abayeyi mu gitaramo cyabo bari bishimye.
Abayeyi mu gitaramo cyabo bari bishimye.

Ibi birori byabaye tariki 08/11/2013 byaranzwe n’imbyino zitandukanye za mutima w’urugo, imivugo n’ibindi. Aba babyeyi bishimira impinduka yabayeho ugereranyije no mu bihe byashize aho umugore atagiraga ijambo mu rugo ariko kuri ubu bakaba bashima Leta y’u Rrwanda yabahaye ijambo aho ubu ngo bafite ubwisanzure.

Visi Presidente w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, Ndejeje Uwineza Marie Rose, yashimiye cyane aba bagore bo mu karere ka Rusizi ku bwitange bakomeje kugaragaza bubaka igihugu cyabo.

Yabasabye gukomeza iyi nzira batangije kuko ngo bataragera aho bagomba kujya aha yababwiye ko iterambere ry’umuryango ahanini rishingiye ku mugore kuko umugore yabishatse nta kitagerwaho mu muryango nyarwanda.

Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ndetse na Perezida wa Njyanama y’aka Karere, Kamanzi Symphorien, bavuze akagoroba k’abagore basanga gakubiyemo byinshi bizageza umuryango nyarwanda ahashimishije kuko ngo gakemukiramo ibibazo byinshi.

Ababyeyi bishimiye ibyo bagezeho.
Ababyeyi bishimiye ibyo bagezeho.

Ni muri urwo rwego Perezida wa jyanama y’akarere ka Rusizi yasabye abagabo kudatererana abagore babo kuri izo nshingano bafashe abasaba kugaragaza uruhare rwabo mu gukomeza kubaka igihugu cyabo.

Muri iki gitaramo cy’umugoroba w’ababyeyi abagore bagaragarije ubuyobozi icyifuzo cyabo cyo gutangiza company bise Rusizi Women Investiment izaba ifite intego yo kuzamura abagore mu iterambere bakora iyongeragaciro ku mbuto bazikoramo imitobe, gutunganya imboga zikabikwa igihe kirekire, no kuba bafite intumbero yo gushinga icyumba cyo gukoreramo imyitozo ngororamubiri n’ibindi basaba ubuyobozi bw’akarere kubashyigikira.

Imitako n'imbyino zitandukanye byaranze ibirori by'igitaramo cy'abagore ba Rusizi.
Imitako n’imbyino zitandukanye byaranze ibirori by’igitaramo cy’abagore ba Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mama Ssani ndakubona rwose ukeye .ababyeyi ba Rusizi rwose mutweretse agashya!!!!

dada yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka