Rusizi: Barashinjwa amarangamutima mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Rusizi ngo barangwa n’amarangamutima mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yo ku wa 11/02/2015, nyuma yo gusuzuma raporo y’agateganyo yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi ngo basanze hagaragara amakosa kugenda ibyiciro abaturage bagomba kujyamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi w'agateganyi, Kankindi Léoncie, asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge kongera gushishoza aho basanze amarangamutima bagakosora.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyi, Kankindi Léoncie, asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera gushishoza aho basanze amarangamutima bagakosora.

Kimwe mu bigaragaza ayo marangamutima ngo ni uko usanga abenshi babashyira mu cyiciro cya mbere kandi nyamara ubusanzwe ari icyiciro gishyirwa abatagira inzu zabo bwite zo kubamo bakaba babona ibibatunga bibagoye.

Muri ako karere ariko, isuzuma rya raporo z’ishyirwa ry’abaturage mu byiciro by’ubudehe ngo rikaba rigaragaza ko hari n’abishoboye ku buryo bugaragara ariko bagashyirwa muri icyo cyiciro cy’abadafite na mba.

Iki kibazo ngo kikaba gituruka ku bunyangamugayo buke bwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse no kuba bamwe mu baturage bibwira ko hari inyuga bashobora kuzakura muri ibi byiciro by’ubudehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, Uwambaje Aimée Sandrine, ndetse n’uUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Rukazambuga Gilbert , bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bitakozwe neza mu mirenge yabo kuko usanga hari nk’aho akagari kose abaturage baragiye mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi wagateganyo, Kankindi Léoncie, avuga ko atumva ukuntu abaturage bose bari gushyirwa mu byiciro by’abatishoboye aho na we ngo yumiwe yumvise ko umuturage uzwi ko ari we mukire wa mbere mu karere na we yashyizwe mucyiciro cya kabiri.

Kankindi ariko akavuga icyiza ari uko babimenye hakiri kare bigahita bigakosorwa. Uyu Muyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo akaba asaba abayobozi b’inzego z’ibanze cyanecyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera gushishoza aho basanze byarakoranwe amarangamutima bagakosora amazi ataragenga inkombe.

Inama y'umutekano yaguye y'Akarere ka Rusizi.
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi.

Muri iyo nama bavugaga ko aya makosa hari ubwo aturuka ku kuba hari bamwe mu baturage, ubona bishoboye, ngo bishyira hamwe bakajya gutera ubwoba umuyobozi w’umudugudu bamusaba kubashyira mu byiciro bifuza. Kubera iyo mpamvu na we ngo akabikora yanga kwiteranya.

Gusa, ngo hari n’ababikora bifuza inyungu zabo bwite aho nko mu Murenge wa Giheke abaturage bari bibaruje nyuma yaho bakaza gusaba umuyobozi w’umudugudu kongera kubabarura akabashyira mu bindi byiciro.

Ngo bikaba byarabaye ngombwa ko abaha andi mafishi kugira ngo bajye kuyafotoza abone uko asimbuza ayo yari yababaruyeho nyuma y’ubwumvikane hagati ye n’abo baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye gutangira gukurikirana iki gikorwa mu maguru mashya kuko ngo bitumvikana ukuntu abantu baba barabaruwe nyuma bagapanga n’abayobozi bakabaha andi mafishi bakibaruza bundi bushya.

Ikindi ngo ni uko usanga abayobozi b’imidugudu bose barishyize mu yciciro cya mbere kandi harimo abafite ubushobozi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza ko ibyiciro by’ubudehe byakorwa neza kugira ngo hirindwe amakosa yagaragaye mbere. ariko mu karere ka Rusizi hari n’amakuru avuga ko nko mu murenge wa Gashonga, castome Care w’uwo murenge, hari abantu bivugwa ko adashobora kwemera ko bashyirwa mu kindi cyiciro uretse icya Gatatu ngo kuko iyo miryango ifite abana bize bakaba bakora akazi k’ubwarimu.

birumvikana ko hakenewe ubushishozi ku mpande zombi. ubuyobozi ntibwari bukwiye kuvuga ngo umuntu ushyirwa mu cyiciro cyambere ari udafite inzu ye, ntabwo twakiyibagiza ko Leta yubakiye abantu benshi mu byaro muri gahunda yo guca Nyakatsi, ese ubu hari umuyobozi wakemeza ko abantu bose bubakiwe bahise bagira ubushobozi kuburyo bashyirwa mu cyiciro cya kabiri.

ndibaza ko niba umubyeyi afite umwana mwarimu, byumvikana ko mwarimu yubatse urwe rugo, ntabwo afite ubushobozi bwo gutunga urugo rwe n’urw’iwabo. ese ko tuzi ko hari Fishe yuzuzwa hagendewe ku bibazo byateguwe bigamije gucukumbura amakuru y’imibereheo y’abaturage. ubuyobozi biragaragara ko bufite ikibazo cyo guhuza raporo zabwo zigaragaza ko nta bakene baba mu midugudu, nyamara ukuri guhari n’uko mu gituraga abantu ntabwo bahuje ubushobozi, ntabwo rero wavuga ngo umuntu afite inzu bityo arishoboye, nshobora kubakira umubyeyi wanjye ibyo ntibimushira mu baherwe. dushishoze ntitwirengere ko mu cyaro ibintu bitoroshye.

muhirwa vincent yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

mu KARE KA BURERA GAHUNGA ho nagahomamunwa bigomba gusubirwamo

KNT yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka