Rusizi: Barasabwa kurushaho kwegera abaturage babaha serivisi zinoze

Ubushakashatsi ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyakoze ku bijyanye n’uko abaturage b’akarere ka Rusizi babona ibyo bakorerwa burasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka karere barushaho kwegera abaturage babaha serivisi zinoze kandi nabo baba bagizemo uruhare.

Ibyo babitangarijwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (AGB) nyuma yo kugaragarizwa ko aka karere kagifite urugendo rurerure mubijyanye n’imiyoborere myiza nkuko abaturage babigaragaje cyane cyane aho ngo bavuga ko batagira uruhare mu kugaragaza ibibakorerwa kandi aribo bagenerwa bikorwa.

Mu muhango wo kumurikira akarere ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013, abayobozi bamwe n’abamwe b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Rusizi barimo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bweyeye Muhirwa Philipe bavuze ko batemezanywa neza n’ubu bushakashatsi mu bikorwa bimwe na bimwe aho bavuga ko byagiye bihabwa amanota atabikwiriye bitewe nuko babona bihagaze.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Rusizi bagaragarizwa ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abaturage bashima serivise bahabwa.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rusizi bagaragarizwa ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abaturage bashima serivise bahabwa.

Abandi bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Rukazambuga Gilbert bavuga ko bashima ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuko bubahaye uburyo bwo kwikubita agashyi bityo n’ubutaha bakazarushaho kunoza serivizi baha abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko yishimiye cyane ibyavuye muri ubu bushakashatsi nubwo aka karere gadahagaze neza cyane ngo ubu bushakashatsi hari ibyo bwagezeho kandi by’ukuri bimwe muribyo bikaba bigenda neza mu gihe ibindi bigicumbagira.

Aha yavuze ko nko mu bikorwa byo guha abaturage ibyangombwa by’ubutaka ngo kugeza magingo aya hari abatarabibona akaba ari muri urwo rwego avuga ko akurikije uko abayobozi babibonye ngo bibahaye isomo ryo kunoza imiyoborere ibyo ngo bikazabafasha kwihutisha ibikorwa bakorera abaturage.

Uwizeye Solange (uwa gatatu) umukozi w'ikigo cy'imiyoborere(RGB) avuga ibyavuye mu ubushakashatsi ku karere ka Rusizi mu miyoborere.
Uwizeye Solange (uwa gatatu) umukozi w’ikigo cy’imiyoborere(RGB) avuga ibyavuye mu ubushakashatsi ku karere ka Rusizi mu miyoborere.

Uwizeye Solange umukozi w’ikigo cy’imiyoborere (RGB) uyobora ishami rishinzwe kugenzura uburyo amahame y’imiyoborere ashyirwa mu bikorwa yasabye abayobozi gushyira imbaraga aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage batishimira ibyo bakorerwa.

Ku bijyanye nuko abayobozi baba babona ntako baba bataragize mu gufasha abaturage ariko ngo bagera mu gihe cyo kubabaza ibyo bagejejejweho bakabinenga, Uwizeye Solange yabagiriye inama ko ibyo bigaragaza ko baba babikoze bonyine batabanje kubaza abaturage aha akaba yabagiriye inama yo kujya babegera bakungurana ibitekerezo mu bibakorerwa kugirango uruhare rw’abaturage rugaragare.

Akarere ka Rusizi muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’imiyoborere (RGB ) kabonye amanona ari hagatiya 50 na 75% akaba ariko karere kanyuma kasorejwemo iki gikorwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka