Rusizi: Barasabwa kumva ko umugore afite uburenganzira ku butaka

Mu mahugurwa y’abakangurambaga mfashamyumvire b’imiryango AVEGA na RRP, abayobozi b’imidugudu n’abakozi b’inzu y’ubutabera bashinzwe kugira inama abaturage (MAJ) byifujwe ko Abanyarusizi bareka imyumvire ya cyera iheza abagore ku mitungo y’ubutaka.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango RCN Justice & Democratie tariki 26/10/2013 yari agamije kumvisha izi nzego zihura n’abaturage benshi uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka no kwiga uburyo bukoreshwa mu bukangurambaga kugirango imyumvire y’abantu ituruka ku mateka ihinduke bityo bumve ko umugore ari umuntu w’agaciro kimwe n’umugabo.

Aba bagore n'izindi nzego ngo basanga mu byaro batarumva neza agaciro k'umugore.
Aba bagore n’izindi nzego ngo basanga mu byaro batarumva neza agaciro k’umugore.

Ni muri urwo rwego hagiye habaho ibiganiro bitandukanye ku midugudu bigamije gusobanurira abaturage inzitizi zibangamira uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka. Muri ibyo biganiro abaturage basobanurirwa amategeko yerekeranye n’uburenganzira ku mutungo muri rusange no kumutungo w’ubutaka ku bw’umwihariko.

Abitabiriye ibi biganiro batangaza ko hirya no hino umugore agihabwa agaciro gake aho bahezwa ku mitungo bityo igaharirwa abana b’abahungu.

Murerwa Seraphine uhagarariye umuryango mpuzamahanga RCN Justice & Democratie ukomoka mu gihugu cy’Ububirigi yatangaje ko abagore ari bo bagomba kubanza gufata iya mbere bumvikanisha akarengane kabo ariko n’abagabo bakabashigikira.

Murerwa Seraphine uhagarariye umuryango mpuzamahanga RCN Justice & Democratie.
Murerwa Seraphine uhagarariye umuryango mpuzamahanga RCN Justice & Democratie.

Imyumvire niba imwe ku mugore n’umugabo bizatuma iterambere rirushaho kubageraho kuburyo bwihuse kuko buri wese aba yumva ko areshya na mugenzi we; nk’uko Murerwa yakomeje abisobanura.

Intego nyamukuru z’umuryango RCN Justice & Democratie ngo ni uguharanira iyubahirizwa ry’ubutabera n’uburenganzira bw’umuryango n’ubw’abaturage by’umwihariko abatishoboye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka