Rusizi: Banze kwakirwa mu nkambi kuko biyise impunzi inshuro ebyiri

Abagore batatu bamaze icyumweru baranze kwakirwa nk’impunzi zitahutse mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi kubera ko bari baratahutse mbere bakongera gusubira muri Congo bakagaruka bavuga biyita impunzi bagamije guhabwa ibyo abatahutse babona.

Bimwe mu bituma aba bagore bafatwa ni uko ngo babasanga muri mudasobwa incuro ebyiri kandi n’amafoto yabo akabigaragaza ko bari baratahutse.

Aba bagore batatu: Niyokwi Claudine , Muhawenimana na Icyimanimpaye hamwe n’abana babo umunani bavuga bari bavuye muri Congo bwa mbere naho ibyo kuvuga ko bagenda bakagaruka ngo ni ibyo kubabeshyera.

Abo bangiwe kwakirwa nk'impunzi zitahutse kuko byagaragaye ko bari baratahutse mbere.
Abo bangiwe kwakirwa nk’impunzi zitahutse kuko byagaragaye ko bari baratahutse mbere.

Hashinze iminsi abantu nk’aba batahuka bakongera gusubira muri Congo bafatwa muri ubwo buryo icyakora ngo ntabwo ubuyobozi bubashira amakenga kuko ngo bagenda babunza ibihuha bidafite aho bishingiye babijyanye muri FDLR.

Hari bamwe bafatirwa muri bene icyo kibazo bakisobanura ko ngo bari baragiye gushaka abagabo babo kugira ngo batahuke, gusa aba bo bavuga ko abagabo babo ngo baguye muri Congo.

Aba bagore ubu batunzwe n’akarere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubafasha bukareba uko bwabageza mu turere tw’iwabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka