Rusizi: Bafite impungenge ko Viza Kongo isaba izongera ubujura

Abaturiye imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri iherereye mu karere ka Rusizi bafite impungenge ko kuba bakwa viza ngo babashe kujya muri Kongo bizatuma umubare w’abajura n’indaya wakomeza kwiyongera kubera kubura imirimo ibabeshaho.

Benshi mu batuye mu Karere ka Rusizi, by’umwihariko mu murenge wa Mururu iherereyemo iyo mipaka yombi bavuga ko mu mujyi wa Bukavu kimwe no mu nkengero zawo ariho bajyaga gushakira imibereho yabo ya buri munsi.

Ibitunga abatuye i Bukavu biva mu Rwanda, abenshi mu batuye i Mururu bakajya kubicuruza yo, abandi bagakorayo imirimo itandukanye. Kuri ubu aba bose ngo bashyiriweho imbogamizi ikomeye yo kugura Visa nyamara ngo bari basanzwe bambuka ntacyo basabwe, bityo bituma imirimo yabo ihagarara.

Kuri bo ngo ni imbogamizi ikomeye kuko ariho bakuraga amafaranga abunganira mu mibereho yabo ya buri munsi. Bakomeza bavuga ko mu gihe byakomeza bitya ubujura n’uburaya bwakiyongera ndetse ngo no kubona ubuwisungane mu kwivuza (mutuelle) bikaba bitabakundira, bagasaba ko inzego bireba zabiganiraho mu gihe kidatinze, cyangwa Abanyekongo baza mu Rwanda nabo bagashyirirwaho viza.

Nubwo aba baturage basaba ko Abanyekongo nabo bajya bishyuzwa iyo Viza ubwo twaherukaga kuganira n’umuyobozi w’abinjira n’abasohoka mu karere ka Rusizi yavuze ko Abanyekongo bakorera mu Rwanda imirimo yunguka nabo bajya bishyuzwa viza.

Kuri iki kibazo abayobozi batandukanye baba ab’akarere ka Rusizi ndetse n’izindi nzego bagiye bavuga ko bari mu nzira yo kubiganiraho na Kongo, ariko banagaragaza ko ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Kongo bwarenze ku masezerano ya CPGL yemerera abaturiye imipaka mu bihugu biyigize gukora ubuhahirane nta nkomyi.

Ibi ni nabyo byagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Herman Tuyaga ubwo yaganiraga na RC Rubavu tariki 18 Mata 2014. Aha yatangaje ko bandikiye Kongo ngo ikemure iki kibazo.

Mu itangazo ryo ku wa karindwi Mata 2014 ryasinyweho na Directeur Provinciale muri Kivu y’Amajyepfo, rivuga ko abakozi basabwa gutanga amadolari 55 ya visa mu mezi atatu naho abanyeshuri bagatanga amadolari 35 mu mwaka.

Gusa abahagenda bavuga ko nabyo bitubahirizwa kuko abakora ku mipaka ya Kongo babanza kureba niba ukeye ngo bamenye ko uri umukozi cyangwa umunyeshuri, rimwe na rimwe bakaba banakwishyuza kenshi kuko ntaho bandika uwishyuye n’igihe viza ye izashirira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka