Rusizi: Abaturage bategerezanyije amatsiko umusaruro w’ibikorwa by’intore zo ku rugerero

Kimwe n’ahandi mu Rwanda, mu Karere ka Rusizi hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Intore zo kurugerero. Umuhango wabereye mu murenge wa Nkungu, kuri uyu wa kabiri, tariki 22/01/2013, ahari hateraniye abaturage bose b’uwo murenge ndetse n’intore zo kurugerero zigera kuri 169.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe kuzakorwa n’izi ntore harimo gutera ibiti mu mudugudu w’icyitegererezo ahitwa i Nyarushishi hagashyirwamo imihanda , kubarura intore zizatozwa muri uyu mwaka wa 2013 no gukora ubukangurambaga mu gukumira ubwandu bushya bwa SIDA.

Hari kandi kubarura no kwigisha abatazi gusoma no kwandika, gukangurira ababyeyi kwandikisha abana ndetse no gukangurira abatwite kubyarira kwa muganga no kuzakangurira abaturage batandikishije ubutaka kubikora.

Intore zo ku rugerero ziteguye kwitabira ibikorwa by'itorero ngo bubake igihugu.
Intore zo ku rugerero ziteguye kwitabira ibikorwa by’itorero ngo bubake igihugu.

Ku munsi wa mbere izi ntore zatangiriye ku gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga inyigisho zo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA kimwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye; nkuko bisobanurwa na Nzamwita Japhet, Intore yo kurugerero ihagarariye izindi mu murenge wa Nkungu.

Shingiro Boris wari uhagarariye umutahira w’Intore ku rwego rw’igihugu, yasobanuye ko ibikorwa byo k urugero biri mu byatumaga igihugu gitera imbere, bityo ngo iki ni igihe cyo kugira icyo ukorera igihugu cyawe ngo gitere imbere, aho gutegereza ko aricyo kizagira icyo kikugezaho, indetse avugako intego nkuru y’urugerero ari ukurwanya ubukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye Intore gukora cyane kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere, kuko ari bo maboko igihugu gifite, bityo mu mezi atatu ibi bikorwa bizamara bakaba bategerejweho umusaruro ufatika.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, atangiza ibikorwa by'Intore zo ku rugerero.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, atangiza ibikorwa by’Intore zo ku rugerero.

Mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi habarizwamo Intore zo kurugerero zigera ku 2900, abaturage bakaba bategerezanyije amatsiko umusaruro w’izi ntore ngo kuko basanga amateka yahozeho yo gutungwa n‘imbaraga z’abaturage b’ibindi bihugu ashobora guhinduka.

Biteganyije ko ibikorwa by’izi ntore zo kurugerero bizajya bikorwa mu minsi itanu mu cyumweru, ni ukuvuga kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, ariko mbere ya saa sita gusa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka