Rusizi: Abamaze gutera intambwe mu mirimo inyuranye bajye batanga ubuhamya bwaho bavuye

Abakora imirimo inyuranye mu karere ka Rusizi bamaze gutera intambwe barasabwa kujya batanga ubuhamya bwaho batangiriye, kugira ngo bitere imbaraga nabandi bakiri hasi bityo nabo bakore bafite icyizere cyo gutera imbere.

Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozibatandukanye kuri uyu wa gatanu 2/5/2015, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo muri aka karere, aho waranzwe no kwerekana ibyagezweho n’inzego zinyurane z’imirimo bishimiraga aho bavuye n’aho bageze mu kunoza umurimo.

Abatari bake bitabiriye umunsi w'umurimo mu karere ka Rusizi.
Abatari bake bitabiriye umunsi w’umurimo mu karere ka Rusizi.

Mu bikorwa byerekanywe harimo ibyagiye bikorwa n’amakoperative anyuranye harimo ay’ubuhinzi cyane cyane ubw’imboga n’imbuto, ay’ubworozi, ay’uburobyi, ay’ubukorikori bunyuranye, ay’abatwara abantu n’ibintu ku magare na moto n’andi.

Abakora imirimo inyuranye bibumbiye mu ma koperative bavuga ko kwishyira hamwe kwabo byatumye bagura ibikorwa byabo.

Abatari bake bitabiriye umunsi w'umurimo mu karere ka Rusizi.
Abatari bake bitabiriye umunsi w’umurimo mu karere ka Rusizi.

Nyiranzabandora Valeriya, umwe mu bagore bari muri Koperative Kobatom icuruza imboga n’imbuto yasobanuye ko n’ubwo we na bagenzi be batangiye bari ku rwego ruciriritse mu bucuruzi bwabo, mu gihe kiri imbere bazaba bari ku rwego rwo kuba bafite uruganda rutunganya umusaruro w’itomati.

Mu bandi batanze ubuhamya bw’aho bageze biteza imbere mu kazi kabo harimo n’abakorera ibikorwa by’ububaji mu gakiriro ka Rusizi ngo bimaze kubateza imbere ndetse uyu mwuga w’ububaji ukaba ngo waratangiye no kwitabirwa n’igitsina gore kubera inyungu bamaze kubona utanga.

Abagore bahinga inyanya nabo bitabiriye umunsi w'umurimo.
Abagore bahinga inyanya nabo bitabiriye umunsi w’umurimo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Hareriman Frederic yasabye abakora imirimo inyuranye bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara, kujya batinyuka bagatanga ubuhamya bugaragaza aho batangiriye mbare yo kugera ku rwego bariho.

Yavuze ko byatera imbaraga abandi bakiri ku rwego rwo hasi zo kumva ko nabo imirimo bakora ishobora kugera kuntambwe yisumbuye.

Umunsi mpuza mahanga w’umurimo muri uyu mwaka wahawe insanganya matsik igira iti “Duteze imbere umurimo twihutishe iterambere”

Mu karere ka Rusizi abakora imirimo irimo kwakira abantu mu mahoteri na koperative bagaragaje gutanga serivisi inoze bakaba bahawe ibyemezo byishimwe bibagaragariza ko babaye intangarugero.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nama ni nziza cyane, abagize aho bagere bakiteza imbere bakwiye kujya batanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo bityo abandi natwe tukanyura iyo nzira

mahoro yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka