Rusizi: Abakorera kompanyi CAPUCINE barasaba kurenganurwa

Abakozi bakorera kompanyi CAPUCINE yatsindiye gukora isuku mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi barasaba kurenganurwa kuko ngo iyo kompanyi itubahiriza uburenganzira bwabo, nk’ubwo guhabwa amasezerano y’akazi yanditse (contrats), guteganirizwa, n’ibindi amategeko agenera umukozi.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe buravuga ko bugiye kubikurikirana bwasanga koko abo bakozi hari aho uburenganzira bwabo butubahirizwa bukabakorera ubuvugizi kuri iyo kompanyi, abo bakozi bakarenganurwa.

Nyuma y’aho iyo nkuru y’akarengane k’abo bakozi isakariye, ndetse bamwe mu bakozi bakageza akarengane kabo mu bugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Rusizi, Kigali Today yihutiye kugera mu bitaro bya Gihundwe kureba niba ibivugwa koko ari byo isanga uhagarariye kompanyi CAPUCINE witwa Niyonsaba Jacqueline yagiye ngo asiga abwiye abakozi kutagira icyo bavugana n’itangazamakuru.

Yaje guhamagarwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe ngo aze agire icyo atangariza itangazamakuru kuri ibyo bibazo kompanyi ye ivugwaho, avuga ko ahagera saa munani telefoni ye igendanwa ahita ayikuraho, tuhava saa cyenda tutaramuca iryera.

Bamwe mu bakozi batangiye kuva muri ibyo bitaro bya Gihundwe basohoka umwe umwe, ngo hataza kugira uwo babona uvugana n’umunyamakuru akabibwira nyirabuja, kuko ngo uwo yagombaga guhita yirukanwa icyakora bamwe batifuza ko amazina yabo yatangazwa bavuze ko barengana bityo bagasaba kurenganurwa.

Nyuma y’igihe gito abo bakozi ubwabo batangiye kuvuga ikibazo gihari harimo ko kuva batangira gukorana n’iyo kompanyi mu kwezi kw’ukwakira umwaka ushize, nta masezerano y’akazi yanditse bagira, ko bakurwaho buri kwezi amafaranga 3000 y’ubwishingizi ariko bakayoberwa aho ajya kuko nta cyerekana ko ajya aho agomba kujya,ndetse nta konji bajya babona.

Nyuma yo kumva ibyo bibazo byose Kigali Today yaganiriye na muganga mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Docteur Nshizirungu Placide, avuga ko ibitaro bigiye gukurikirana ibyo bibazo, byasanga bifite ishingiro bikazakora ubuvugizi aba bakozi bakarenganurwa kuko na byo bitakwishimira ko ibitaro byabo byagira isura mbi bitewe no gukorwamo n’abakora isuku badafashwe neza kandi isuku ari yo ya mbere ahantu hose, cyane cyane mu bitaro.

Kompanyi CAPUCINE ikoresha abakozi barenga 40, ifitanye amasezerano y’umwaka umwe n’ibitaro bya Gihundwe yo kuhakora isuku, ayo masezerano akazageza mu kwa 10 k’uyu mwaka, icyakora akaba ashobora kwongerwa igihe iyi kompanyi yatsindira isoko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka