Rusizi: Abakora isuku barishyuza akarere miliyoni hafi 18 bavuga ko batahembwe

Abakora isuku mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Kamembe , Mururu na Gihundwe babarirwa mu 170 bibumbiye muri Koperative Imbagara zubaka, baravuga ko bamaze amezi 3 badahembwa amafaranga yabo bakoreye agera kuri miliyoni 17 n’ibihumbi 700.

Aba baturage ngo ntibazi impamvu akarere katabahemba kandi bo baragakoreye ibyo kabasabye. Bavuga ko babuze aho babariza ikibazo cyabo kuko rwiyemezamirimo Emmanuel Nteziyaremye wabakoresheje n’akarere ngo bose batari kugira icyo babamarira bakaba bamaze amezi arenga 3 badafata ku ifaranga.

Bakomeza bavuga ko rwiyemezamirimo wabakoreshaga unafitanye amasezerano n’akarere ababwira ko akarere kanze kumuha amafaranga yabo, ngo bakaba basigaye bahura n’ibibazo byinshi birimo kwishyurira abana amashuru , amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bakabura uko babikemura dore ko ngo ako kazi ariko bacungiraho ubuzima bwabo.

Nyuma y’iminsi 3 barafashe ingamba zo guhagarika isuku mu Mujyi wa Rusizi, ngo Umurenge wa Kamembe wo wiyambaje abo bakora isuku ubasaba ko bakomeza akazi ubu ngo bakaba bari gukorera ku masezerano bagiranye n’uwo murenge.

Nubwo bamwe bari gukora akazi barifuza ko amafaranga yabo y’amezi 3 bakoreye bayahabwa uwari ashinzwe iyo koperative Emmanuel Nteziyaremye nawe avuga ko akarere kanze kumuhemba aho ngo kahoraga kamwizeza ko kazabaha ayo mafaranga yo guhemba abakozi ariko nawe ngo amaso akaba yaraheze mukirere.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wwako, Mushimiyimana Ephrem avuga ko bari bagize ikibazo cy’amafaranga ariko ko mu minsi mike bazishyura umwenda barimo aba bakozi b’isuku.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka