Rusebeya: Hatangiye kugaragara impinduka nyuma y’amezi abiri babonye umuyobozi mushya

Abaturage bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro bishimira ko nyuma y’amezi abiri babonye umuyobozi mushya ibibazo byabo bibasha gukemuka vuba bagereranyije na mbere, hakabaho n’inama zibahuza n’abayobozi zigamije kwigira hamwe uko bafatanya mu bikorwa by’iterambere.

Ibi babihamirije umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, ubwo yari yabasuye tariki 03/06/2013. Mu byo bamushimira birimo kuba akorana inama kenshi n’abaturage, kumva ibibazo byabo, kubiha agaciro ndetse no kubikemura, guca ibirara n’inzererezi ndetse no gushishikariza abaturage kwitabira umurimo.

Umwe muri abo baturage witwa Yozafina Nyirabahinzi yagize ati: “Hari ababyeyi twahohoterwaga n’abagabo bacu, abayobozi bo hasi bakirengagiza icyo kibazo, ariko iyo ukimugejejeho ahita agikemura tukumva biratunejeje.”

Ladislas Ruzindana, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusebeya.
Ladislas Ruzindana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya.

Ladislas Ruzindana ni we munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya abaturage bashima imikorere ye. Avuga ko na we hari bimwe mu byo yahasanze bitagenda neza, akaba ari byo yibandaho mu kubitunganya afatanyije n’abaturage.

Ibyo ni nk’ubuhinzi bwa kijyambere, gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane ibibazo by’akarengane ndetse no gukumira ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Bimwe mu byo uyu muyobozi asabamo ubufasha kugira ngo imiyoborere irusheho kuba myiza birimo kwemerera amasosiyete abifitiye uburenganzira n’ibyangombwa akaza gucukura amabuye y’agaciro aboneka muri uwo murenge kugira ngo abaturage bibagirire akamaro kandi bibarinde impanuka bakunze guhuriramo na zo mu gihe bayacukura rwihishwa.

Inama zihuza abayobozi n'abaturage zariyongereye.
Inama zihuza abayobozi n’abaturage zariyongereye.

Bifuza ko kandi umuhanda uhuza uturere twa Rutsiro na Karongi unyuze mu mirenge ya Manihira, Rusebeya na Mukura wakwitabwaho mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko hari miliyoni 621 ziteganyijwe mu gutunganya umuhanda unyura muri uwo murenge. Akarere kandi ngo kazakomeza kubafasha gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke amasosiyete acukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe.

Ruzindana yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati kuva mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’2006. Mu mwaka wa 2010 yimuriwe mu murenge wa Mushonyi, mu kwezi kwa kane 2013 yimurirwa mu murenge wa Rusebeya asimburanye na Reberaho Raphael wajyanywe mu murenge wa Mushonyi mu rwego rwo kureba niba hari impinduka zishobora kubaho ku bibazo bitandukanye bigaragara mu murenge wa Rusebeya harimo cyane cyane ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Raphael yayoboye Gihango neza, kandi igihe kirekire turamuzi rwose kandi turamushima. abirirwa bandika bamusebya nuko atabahaga umwanya wo kujya mu matuku, ntanamatiku tumuziho. Ese aho Jules muramworoheye?

Aho za Rusebeya se ubucukuzi bw’ayo mabuye bwarahagaze? cg nibwo bwakajije umurego. Ababishinzwe muzagende muturebere.

Ahaaaa!!!!

wapi yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ariko ko REBERAHO Raphael kamunaniye ra! yavanywe GIHANGO yirirwa mu matiku gusa n’abakozi ashinzwe abagambanira, None na Rusebeya burya yaramunaniye? Gusa icyo umuntu yibaza ni ukuntu iyo umuntu akazi kamunaniye kadahabwa undi ugashoboye ahubwo hakabaho ngo kumwimurira ahandi! None se iyo MUSHONYI bamuzanyemo ni yo yanzwe bashaka kuzambya? Plse, hari abashomeri benshi bakeneye akazi kandi bagashoboye, kuki mutakabaha mugakomeza guta igihe kuri ba Ntamwete?

ABIMANA Mathias yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ruzindana azabayobora ndamuzi ayoborana ubuhanga nubushishozi,ninka Munyabuhoro Patrick ,ahubwo n,abutugali mujye mugerageza mubahinduranye byibura umwaka umwe umntu atarafata abaturage nk’akalima ke.ibyo bizabafasha kuyobora neza.

NTAMUHANGA Assiel MANIHIRA yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Uwo ruzindana se muramushima ngo ashoboye iki koko. Mube muretse gato mumezi nka 7 murareba amarorerwa arakora. Abaturage ndabizi bazamwikubitira hejuru yubuhubutsi bwe. Igisambo gusa.

Mushonyi yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Komeza imihigo muyobozi mwiza.
Love kuva Chicago

sam yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka