Rulindo: Ubwigunge bw’abagizwe incike na Jenoside bugiye gushira

Mu Kagari ka Migendezo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo habereye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu izatuzwamo incike n’abapfakazi basizwe iheruheru na jenoside kuwa kabiri tariki ya 23/12/2014.

Nk’uko byatangajwe n’abacitse ku icumu basizwe iheruheru na Jenoside bo muri uyu Murenge wa Cyinzuzi, ngo iyi nzu niyuzura izabagirira akamaro kuko izabavana mu bwigunge, aho bavuga ko bazayihuriramo bakajya baganira bakamarana irungu, bityo ntibaheranwe n’agahinda.

Dushimimana Immaculée yagize ati “Twari turi mu bwigunge none ubu tugiye kuva mu bwigunge kuko iyi nzu niyuzura tuzayihuriramo tujye tumarana irungu”.

Minisitiri Gasinzigwa niwe washyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa iyi nzu.
Minisitiri Gasinzigwa niwe washyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa iyi nzu.

Havugimana Cassien ukuriye Itsinda abadatana bo muri uyu Murenge wa Cyinzuzi yagize ati “Iyi nzu niyuzura izafasha abasigaye ari incike, abashaje mbega izafasha ababyeyi basizwe iheruheru na jenoside”.

Abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Cyinzuzi bavuga ko bashima cyane ubuyobozi bw’igihugu n’ihuriro ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) kuko babahora hafi mu gihe bumvaga ko ubuzima bwabo bwarangiye, bakabafasha gukomeza kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi w’AVEGA ku rwego rw’igihugu, Kabanyana Yvonne, yavuze ko avega igifite ibibazo by’incike zikeneye ubufasha asaba abanyarwanda bose ubufatanye.

Bamwe mu ncike n'abapfakazi bazatuzwa muri iyi nzu.
Bamwe mu ncike n’abapfakazi bazatuzwa muri iyi nzu.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, wasabye abacitse ku icumu bo muri uyu murenge kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagakora bakabasha kwiteza imbere.

Yashimye ibikorwa bya AVEGA asaba n’abaturage bose kimwe n’ubuyobozi gukomeza kwita ku bantu basizwe iheruheru na jenoside, cyane cyane inshike n’abapfakazi bakuze, babafasha kwiremamo icyizere cy’ubuzima bwiza.

Yagize ati “mu izina rya nyakubahwa umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeanette Kagame, turashima ibikorwa byagezweho na AVEGA, n’abandi bafatanyabikorwa bose badahwema kwita ku bacitse ku icumu. Nkaba nsaba abaturage mwese mufatanije n’ubuyobozi gukomeza kwita kuri aba bantu kugira ngo babashe kubaho kandi neza.

Iyi nzu izuzura itwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni 40.
Iyi nzu izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 40.

Iki gikorwa kizakorwa n’umuryango AVEGA ufatanije n’ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu rya jenoside (FARG), Unity club intwararumuri, na Diaspora ya Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.

Biteganijwe ko iyi nzu izaba imaze kuzura mu kwezi kwa gatanu 2015, ikazabamo incike za jenoside zigera ku 10 zo mu Murenge wa Cyinzuzi, ikazatwara miliyoni hafi 40.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rega ubumwe n’ubwiyunge nibwo buzatugeza ku iterambere kuko nkuko umugani nyarwanda ubivuga ababiri bishe umwe

Anatole yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

iki gikorwa ni cyiza kuko gishyigikira abacitse ku icumu b’incike maze kwiheba bikarangira ubuzima bugakomeza

kasuku yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ariko ibyo hano iwacu birababaje ariko biteye no kwibaza. Ese iyi ni imikino ya Politiki cyangwa ni impuhwe zagiriwe aba bantu biswe uncike?
Namwe se murebe iriya Foto yabo urasanga ugereranyije baiya bantu ntabwo barengeje imyaka 45 y’amavuko. Ni ukuvuga ko geocide yabaye bafite hagati y’imyaka 20 na 30. Mu by’ukuri iyo bariya bantu bitabwaho mbere hose baba barashoboye kwiteza imbere. None ndabona ibi bari gukora ari ibya Poltilki kuko ejobundi herekanywe inzu nk’iyi i Rukoma (Muhanga). None hatangijwe indi i Rulindo. Ese bariya ndeba mu mafoto ayo mazu bazayabanamo gute? Ese bazatungwa n’iki? Ndabona mushaka kwigana ibohugu byakize mukaba mushaka kubaka ya mazu y’ubusaziro. Ariko mwirengagiza ko abo bantu batungwa n’Ubwiteganyirize baba barakoze mu buzima bwabo igihe bakoraga (Pension, Caisse Sociale). Ese nkurikije amafoto mbona ya bariya bantu ahubwo mwabashakiye amasambu bakirwanaho kuko n’ubundi bamaze imyaka irenga 20 birwanaho. Ese bazajya bava guhinga batahe muri iriya nzu bafatanye igikoni?

aimable kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka