Rulindo: Intore 940 zasoje icyiciro cya 3 cy’urugerero

Intore 940 zasoje urugerero zari zimazeho amezi arindwi mu karere ka Rulindo, umuhango ukaba wabereye mu murenge wa Buyoga tariki 24/06/ 2014.

Muri icyo gihe, Intore zagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kurwanya imirire mibi,vbabafasha gutera ibiti by’isombevno kubaka uturima tw’igikoni,vibintu byafashije abaturage cyane gutandukana n’ibibazo by’imirire mibi muri aka karere.

Izi ntore kandi ngo zifatanyije n’abajyanama b’ubuzima bo muri aka karere, zageze kuri buri rugo zigisha amasomo ajyanye no kurwanya SIDA, kuboneza urubyaro, guhashya maraliya, gufasha abaturage kugira imyumvire izamura ubukungu n’imibereho myiza yabo; nk’uko byashimwe n’umuyobozi w’akarere.

Intore zasoje urugerero zahawe ibyemezo.
Intore zasoje urugerero zahawe ibyemezo.

Intore zatangaje ko ibikorwa byiza bakoze ku rugerero bitarangiye aho, ahubwo ko ngo bazakomeza gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje baboneraho no gusaba Abanyarwanda kurushaho kubibungabunga babirinda kwangirika.

Mu izina ry’intore zashoje urugerero, Barasebwa Joseph, yavuze ko bashima ubuyobozi uburyo bwababaye hafi muri gahunda zose, anavuga ko mu itorero bahakuye ubumenyi buzabagirira akamaro kanini.

Yagize ati “turashima ubuyobozi bw’akarere uburyo bwatubaye hafi mu byo twakoraga. Mu itorero tuhakuye inyigisho nyinshi kandi nziza zizadufasha ubwacu zigafasha n’Abanyarwanda bose muri rusange.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza urugerero mu karere ka Rulindo.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza urugerero mu karere ka Rulindo.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Munyeshyaka Vincent, wari waje kwifatanya n’izi ntore muri uyu muhango, nawe yashimye cyane ibikorwa byiza zagezeho, azizeza ko ministere yaje ahagarariye izakomeza kuziba hafi.

Uyu muyobozi yanashimye akarere ka Rulindo n’inzego zitandukanye zikorera muri aka karere ku bufatanye bagize, aho yatangaje ko ibyo intore zakoze bitari kugerwaho hatabayeho ubufatanye.

Yasabye ko Abanyarwanda bashyigikira indangagaciro nziza z’ubwitange no gukunda igihugu, bakirinda guhemukira igihugu mu buryo ubwo aribwo bwose no kukigambanira. Yasabye uru rubyiruko guharanira kuzaba abayobozi beza, amasomo bavanye ku rugerero bakazayifashisha, agatuma baba indorerwamo abandi baturage bireberamo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

intore niyishakira ibisubiza kandi ikagerageza no kureba uko yakunganira nabandi ikaba nyamugenda muzimbere, turebe ku ntore izirusha guhga ariy President wacu Paul kagame uhora aduha inama nziza

karemera yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

NI basubire mu midugudu iwabo bajyende baharanire indangagaciro bakuye mu interero bahabe intore koko

clement yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka