Rulindo: FPR-Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya 239

Urubyiruko 239 rurimo abahungu 117 n’abakobwa 122 rukomoka mu Mirenge ya Shyorongi, Rusiga na Mbogo yo mu Karere ka Rulindo rwarahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi, kuwa gatatu tariki ya 7/1/2015.

Zimwe mu ndahiro uru rubyiruko rwarahiye harimo ko rwiyemeje gukorera igihugu no kugikunda, kudatatira igihango mu gufatanya na FPR-Inkotanyi mu guteza igihugu imbere n’abagituye bose.

Urubyiruko rwarahiye kandi rwiyemeje kumvira no kwemera kugirwa inama, gukurikiza amategeko y’igihugu, kurwanya abanzi b’igihugu no kukirinda bivuye inyuma.

Uru rubyiruko rwasobanuye ko rwahisemo kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi kubera ko yabagejeje kuri byinshi byiza.

Nizeyimana Innocent wo mu Murenge wa Mbogo yagize ati “impamvu itumye ndahira mu muryango FPR-Inkotanyi ni uko nabonye ko FPR-Inkotanyi yagize akamaro kanini mu gihugu cyacu kurusha andi mashyaka. Nko kuba yaratugejeje ku mutekano, yaragejeje uburezi ku bana bose b’u Rwanda, ibikorwa remezo nk’imihanda amavuriro, mituweri byose tubikesha FPR-inkotanyi. Nkaba narahiye kandi niyemeza kutazatatira igihango kuko narahiye mbikuye ku mutima”.

Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’amajyaruguru, Niwemwiza Emilienne wanayoboye uyu muhango wo kurahiza abanyamuryango bashya yasabye uru rubyiruko kwita no guha agaciro indahiro bamaze kugirana n’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Niwemwiza yasabye uru rubyiruko kugira indangagaciro z’ubunyarwanda, bagakurikiza amahame, imigabo n’imigambi bya FPR-Inkotanyi, bityo bakazavamo abanyarwanda bazima bakunda igihugu cyabo bakabitoza n’abandi.

Niwemwiza yagize ati “Indahiro mukoze ni indahiro ikomeye guhera ubu muyihe agaciro, kuko nimutabikora muzaba mutatiye igihango. Umuryango FPR ufite byinshi ubategurira kandi byiza kugira ngo muzabe abagabo n’abagore bazima bafitiye igihugu cyabo akamaro kandi bagikunda”.

Uyu muyobozi yifurije urubyiruko rwarahiye kutazatatira igihango bagiranye na FPR-inkotanyi ngo kuko bakigiranye n’abanyarwanda bose muri rusange.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka