Rulindo: Barifuza ko Umushyikirano wakwiga ku misoro n’ingurane z’ibibanza

Bamwe mu baturage mu karere ka Rulindo bakaba bavuga ko inama z’imishyikirano zahise hari byinshi zagezeho bityo bakaba bifuza ko mu Mushyikirano w’uyu mwaka hari ibyakwigwaho bigakosorwa kuko bibabangamiye.

Ibyo bifuza ko barebera hamwe ni uburyo bakoroshya imisoro, kwiga neza uko abatuzwa mu midugudu bahabwa ibibanza bitabangamiye ba nyirukubaguranira n’ibindi.

Umwe mu baturage utarashatse kwivuga izina utuye mu murenge wa Rusiga yavuze ko mu gihe cyo kugurana ibibaza n’abimurwa mu manegeka y’imisozi, ngo asanga hazamo akarengane.

Yagize ati “nk’ubu njye nfite abana batanu nari narabateganirije aho bazatura heza none ubuyobozi bwaraje burahafata ngo ninguranire abandi kandi abo bana banjye ntibarakura. Ndibaza nibakura ese nibo bazajya gutura aho banguraniye kandi barahimuye abandi. Njye numva iki kintu bakwiye kukiganiraho bakakinonosora neza ntibigire uwo bibangamira.”

Urubyiruko narwo ruvuga ko kuba rushishikarizwa gukora ngo rwihangire imirimo ariko rukaba nta bushobozi bwo guhabwa inguzanyo mu mabanki ku buryo bworoshye ruhabwa bibanagamye, ngo ku buryo bumva abayobozi bakwiga kuri iki kintu bityo ushaka gukora akaba yagira icyo akora nta mananiza.

Ibindi ngo basanga bikwiye gukomeza bikongerwamo imbaraga bityo igihugu kigakomeza kujya mu iterambere rirambye. Inama y’umushyikirano iteganijwe kuzatangira tariki ya 6 uku kwezi.

Bimwe mu byo akaturage b’akarere ka Rulindo bashima byagezweho kubera Inama y’Umushyikirano harimo uburezi kuri buri wese kuko hagiyeho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda aho usanga n’umwana w’umukene yarabashije kwiga, mu gihe amashuri yabashaga kwishyurwa na bake.

Ikindi bashima ngo ni nko kuba amazi n’amashanyarazi byarakwirakwijwe henshi mu byaro, ibyo ngo bikaba bigaragaza iterambere abayobozi bashakira igihugu cyabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka