Rulindo: Bamwe ntibishimira ingurane z’ubutaka bwabo butuzwamo abavuye muri high risk zones

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bukomeje gushyira ingufu mu kwimura abaturage batuye mu manegeka babatuza aheza, hari bamwe muri bagenzi babo bavuga ko basanga uburyo iguranwa ry’ibibanza rikorwa bitabanogeye.

Umuturage wimurwa mu manegeka ashobora kugurana ikibanza na mugenzi we utuye ahateganijwe guturwa, ariko ngo hari abo usanga bavuga ko ubuyobozi bubitegeka cyangwa bakabaguranisha nta bwumvikane buhagaragaye.

Bamwe muri aba baturage basanga bishobora gutera ubwumvikane bucye hagati y’abaguranye ngo kuko usanga hari ubwo bikozwe ariko ababikoranye ntibibashimishe.

Ikibazo bamwe bagaragaza ngo ni nko kuba mu gihe umuturage aba yifitiye isambu ye iri ahantu heza, akaba yarayiteganyirije abana be aho bazatura, undi akaba araje mu gihe abo bana batarakura akaba arahatuye bityo bakibaza igihe abo bana bakuze bo aho bazatura.

Umwe yagize ati “ikibazo gihari nk’ubu njye nari mfite isambu niguriye haza guteganwa ko hazaba umudugudu none bambwiye ko ngomba kuguranira abimurwa mu manegeka kandi ni ibibanza nari narateganirije abana banjye ngo bazaturemo.

Ubu se ko bakiri bato, nibakura nzabajyana kubatuza aho bimuye abandi kandi bavuga ko hatemewe guturwa nzabigenza nte? Kuri jye mbona ari imbogamizi.”

Undi nawe yagize ati “nta wanze kuguranira mugenzi we kuko twese u Rwanda turuhuriyemo ariko usanga umuntu aguraniye mugenzi we bakamuha iyo bigwa, akaba ariho azajya ahinga.

Hari n’igihe usanga uwo wamuguraniye nta mbaraga zihagije aba afite zo kujya aho hantu yahawe mu rwego rwo gukurikirana umurima we awufumbira cyangwa acunga imyaka ye. Ibi nabyo mbona birimo imbogamizi ku bagurana ibibanza.”

Uyu muturage we anavuga ko hari igihe usanga uguranye bamuhaye ahatera kandi wenda yari yifitiye ahari ubutaka bwera bityo bikadindiza ubukungu bw’urugo .

Aba baturage mu karere ka Rulindo bakavuga ko ubuyobozi bukwiye kubikorana ubushishozi ntibigire umuturage bibangamira.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

we koko nk’umunyamakuru uhakorera wumva byagenda gute?tureke abantu bapfire mu manegeka!ugaragaza ubuswa mu gutara inkuru yubaka!ubu uvuze iki?politiki ya Leta ni ugukura abantu hahanamye habaviramo urupfu wowe ngo amasambu ari umuntu n’ubutaka icyo dukeneye kurusha ikindi iki?

gafigi yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka