Rulindo: Akarere karasabwa kugira uruhare mu kwita ku bikorwa remezo

Mu rugendo rwe aherutse gukorera mu Ntara y’amajyaruguru, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine, yasuye akarere ka Rulindo, agamije kureba aho aka karere kageze kegereza abaturage ibikorwa remezo.

Umuyobozi w’karere ka Rulindo Kangwagye Justus yagaragaje uburyo aka karere ayoboye gafite imihanda ikoze neza, kandi hakaba hariho n’ingamba zo kuyitaho mu rwego rwo kuyibungabunga.

Umunyamabanga wa leta muri ministere y'ibikorwaremezo yasuye akarere ka Rulindo.
Umunyamabanga wa leta muri ministere y’ibikorwaremezo yasuye akarere ka Rulindo.

Kangwagye yasobanuye uburyo buri muhanda munini muri Rulindo, ufite koperative ishinzwe kuwukurikirana, kuwukoramo isuku no kuwusana igihe wangiritse.

Kangwage yatangaje ko mu igenamigambi ry’akarere ayoboye, bategenya no gukomeza kugeza imihanda aho itaragerezwa hirya no hino mu mirenge igize aka karere.

Ku birebana n’amazi, umuyobozi w’akarere ka Rulindo yavuze ko gafite imiyoboro y’amazi yatunganyijwe, ariko hari n’aho ataragera ku baturage, kikaba ari igikorwa ngo akarere karimo gushyiramo ingufu, ngo amazi abashe kugera ku baturage bose, kandi kugiciro cyoroheye buri wese.

Naho ku birebana n’umuriro w’amashanyarazi ,ngo nawo ni kimwe mu bikorwa remezo byashyizwemo ingufu cyane, kuko ngo kugeza ubu mu tugari 71 tugize aka karere ka Rulindo, utugari 52 tumaze kubona umuriro w’amashyanyarazi ,kandi ngo igikorwa kikaba gikomeje, kugira ngo uyu muriro w’amashanyarazi ugere ku baturage bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yasoje urugendo rwe ashimira akarere ka Rulindo, uburyo gafite imihanda ikozwe neza, abasaba gukomeza kuyifata neza anabasaba ko n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi nabyo byakwitabwaho, bigashyirwamo ingufu ,kuko ngo ari byo nkingi y’iterambere ry’umuturage n’iry’igihugu muri rusange.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’aka karere ka Rulindo ,buvuga ko mu mwaka wa 2016 nta muturage uzaba ataragerwaho n’amazi meza hafi ,kimwe n’amashanyarazi, aho ubuyobozi buvuga ko buri muturage azajya avoma muri metero nibura 500 ,avuye ku rugo rwe.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

byiza cyane mukarere ka rulindo twiteza imbere

roger yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

ibikorwaremezo aho iwacu bituma ubuhahirane bwiyongera bityo turasabwa kubibungabunga maze tugakomeza gusigasira ibikorwa by’iterambere iwacu

mafara yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

nubundi biri mushingano by’inzego za leta gufata neza ibikorwa remezo kuko

mahoro yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka